• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’umucancuro wemereye ubutegetsi bw’i Kinshasa kuburindira ibirombe by’amabuye y’agaciro.

minebwenews by minebwenews
April 18, 2025
in Regional Politics
0
Iby’umucancuro wemereye ubutegetsi bw’i Kinshasa kuburindira ibirombe by’amabuye y’agaciro.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’umucancuro wemereye ubutegetsi bw’i Kinshasa kuburindira ibirombe by’amabuye y’agaciro.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umunyamerika uyoboye itsinda rinini ry’abacancuro, witwa Erik Dean Prince, yemereye ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi kuburindira umutekano w’ ibirombe by’amabuye y’agaciro bwayo no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa.

Ubw’umvikane hagati y’uyu mucancuro Prince n’u butegetsi bw’i Kinshasa bwabaye hagati mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.

Ibiro ntara makuru by’Abongereza (Reuters) byashyize iyi nkuru hanze, byatagaje ko amakuru y’ubwumvikane hagati ya RDC n’uriya mucancuro bwayahawe n’abantu babiri, babemerera ko uyu mucancuro yumvikanye na RDC kuzayirindira umutekano w’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo.

Uyu mucancuro bivugwa ko ari we washyinze ikigo cy’abacancuro cya Blackwater, kikaba cyaragiye gikora mu bihugu bitandukanye ku isi.

Mu mwaka wa 2010, yagurishije icyo kigo, nyuma y’aho abacancuro bari bakigize bashinjwe kwica abasivili muri Iraq. Ibi byaha byarabahamye, ariko Donald Trump arababarira ubwo yajyaga ku butegetsi muri manda ye ya mbere.

Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko Price yatangiye kugirana ibiganiro na Leta y’i Kinshasa mu mwaka wa 2023, imusaba kuyifasha kurinda umutekano wo mu Burasizuba bw’iki gihugu, ariko zigaragaza ko icyo gihe impande zombi ntacyo zagezeho.

Ahagana mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Prince yemereye ubu butegetsi bw’i Kinshasa kuhereza abacancuro mu mujyi wa Goma, ariko uyu mugambi waje gupfuba nyuma y’aho M23 ifashe uyu mujyi tariki ya 27/01/2025.

Umuyobozi wo muri RDC yabwiye Reuters ko nyuma y’aho kujya i Goma byanze, abajyanama ba Prince bateganya gutangiza akazi muri Grand-Katanga, mu majy’Epfo ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Undi na none yayibwiye ko mu cyiciro cya mbere cy’ibikorwa bya Prince, hazibandwa ku kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa muri Grand-Katanga.

Ahanini cyane ngo banzabanza kwibanda ku birombe binini biri mu majy’epfo ya Congo, nibabona ko akazi kabo gatanga umusaruro mwiza bazaje no gukorera ahandi, mu buryo bwo kwagura.

Ku ruhande rw’ibiro bya perezida Felix Tshisekedi, umwe mu bakozi babyo, yabwiye Reuters ko amasezerano yamaze gusinywa hagati ya RDC na Prince, gusa ntiyabitangaho amakuru arambuye, kuko kugeza ubu umubare ntarengwa w’abacancuro bazoherezwa ntuzwi.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, RDC yatangiye kuganira na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku buryo bwayifasha kugarura amahoro mu Burasizuba bwayo, binyuze mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro iki gihugu cyibitseho.

Ni mu gihe kandi umujyanama wa perezida Donald Trump mu bufatanye na Afrika, Massad Boulos, aheruka kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho yageze atangaza ko igihugu cye cyifuza aya masezerano, kandi ko gishyigikira ingamba zatuma umutekano muri RDC uboneka.

Mu kiganiro Boulos yagiranye n’itangaza makuru, yababwiye ko Amerika izifashisha uburyo bubiri mu gufasha RDC kubona amahoro, burimo ubwa dipolomasi ndetse n’ubw’ubukungu.

Hagataho, Leta y’i Kinshasa iheruka gutangaza ko ibyo yumvikanye na Prince bishobora kubamo impinduka zimwe na zimwe, bikajyanishwa n’amasezerano iki gihugu giteganya kugirana na Amerika.

Tags: IbirombePrinceRdc
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaciwe amazi, hashimwa iya Bagaza wayoboye mbere.

Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yaciwe amazi, hashimwa iya Bagaza wayoboye mbere.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?