Iby’umucancuro wemereye ubutegetsi bw’i Kinshasa kuburindira ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Umunyamerika uyoboye itsinda rinini ry’abacancuro, witwa Erik Dean Prince, yemereye ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi kuburindira umutekano w’ ibirombe by’amabuye y’agaciro bwayo no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa.
Ubw’umvikane hagati y’uyu mucancuro Prince n’u butegetsi bw’i Kinshasa bwabaye hagati mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.
Ibiro ntara makuru by’Abongereza (Reuters) byashyize iyi nkuru hanze, byatagaje ko amakuru y’ubwumvikane hagati ya RDC n’uriya mucancuro bwayahawe n’abantu babiri, babemerera ko uyu mucancuro yumvikanye na RDC kuzayirindira umutekano w’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo.
Uyu mucancuro bivugwa ko ari we washyinze ikigo cy’abacancuro cya Blackwater, kikaba cyaragiye gikora mu bihugu bitandukanye ku isi.

Mu mwaka wa 2010, yagurishije icyo kigo, nyuma y’aho abacancuro bari bakigize bashinjwe kwica abasivili muri Iraq. Ibi byaha byarabahamye, ariko Donald Trump arababarira ubwo yajyaga ku butegetsi muri manda ye ya mbere.
Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko Price yatangiye kugirana ibiganiro na Leta y’i Kinshasa mu mwaka wa 2023, imusaba kuyifasha kurinda umutekano wo mu Burasizuba bw’iki gihugu, ariko zigaragaza ko icyo gihe impande zombi ntacyo zagezeho.
Ahagana mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Prince yemereye ubu butegetsi bw’i Kinshasa kuhereza abacancuro mu mujyi wa Goma, ariko uyu mugambi waje gupfuba nyuma y’aho M23 ifashe uyu mujyi tariki ya 27/01/2025.
Umuyobozi wo muri RDC yabwiye Reuters ko nyuma y’aho kujya i Goma byanze, abajyanama ba Prince bateganya gutangiza akazi muri Grand-Katanga, mu majy’Epfo ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Undi na none yayibwiye ko mu cyiciro cya mbere cy’ibikorwa bya Prince, hazibandwa ku kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa muri Grand-Katanga.
Ahanini cyane ngo banzabanza kwibanda ku birombe binini biri mu majy’epfo ya Congo, nibabona ko akazi kabo gatanga umusaruro mwiza bazaje no gukorera ahandi, mu buryo bwo kwagura.
Ku ruhande rw’ibiro bya perezida Felix Tshisekedi, umwe mu bakozi babyo, yabwiye Reuters ko amasezerano yamaze gusinywa hagati ya RDC na Prince, gusa ntiyabitangaho amakuru arambuye, kuko kugeza ubu umubare ntarengwa w’abacancuro bazoherezwa ntuzwi.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, RDC yatangiye kuganira na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku buryo bwayifasha kugarura amahoro mu Burasizuba bwayo, binyuze mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro iki gihugu cyibitseho.
Ni mu gihe kandi umujyanama wa perezida Donald Trump mu bufatanye na Afrika, Massad Boulos, aheruka kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho yageze atangaza ko igihugu cye cyifuza aya masezerano, kandi ko gishyigikira ingamba zatuma umutekano muri RDC uboneka.
Mu kiganiro Boulos yagiranye n’itangaza makuru, yababwiye ko Amerika izifashisha uburyo bubiri mu gufasha RDC kubona amahoro, burimo ubwa dipolomasi ndetse n’ubw’ubukungu.
Hagataho, Leta y’i Kinshasa iheruka gutangaza ko ibyo yumvikanye na Prince bishobora kubamo impinduka zimwe na zimwe, bikajyanishwa n’amasezerano iki gihugu giteganya kugirana na Amerika.
