Iby’umujyi wa Goma bivugwa ko wafashwe na M23, menya ukuri kwabyo.
Mu masahaya make ashyize y’iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27/01/2025, umutwe wa M23 wafunze ibikorwa byo mu kiyaga cya Kivu, unasaba abaturage baturiye umujyi wa Goma gutekana.
Ibinyamakuru byinshi bikorera imbere mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, biremeza ko M23 yafashe umujyi wa Goma wose, ariko kugeza ubu uyu mutwe nturabyemeza byeruye.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze ahagana isaha z’ijoro wavuze ko abatuye umujyi wa Goma basabwa gutekana, kandi ko kubohora Goma byakozwe ku neza, ndetse kandi ko bari kubikurikirana.
Uyu mutwe uvuga ko igihe ntarengwa cy’amasaha 48 cyahawe Ingabo za FARDC ziri muri Goma cyageze, bityo ko zigomba guhita zirambika intwaro hasi, bakaziha MONUSCO, kandi bose bakaja kuri stade.
Ikindi uyu mutwe wategetse ko nta kindi kintu kigomba gukorerwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ngo kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza mashya.
Ni mu gihe no mu masaha y’igicamunsi cy’ahar’ejo, uyu mutwe watangaje ko wafunze ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse kandi ko ugenzura ikirere cy’u mujyi wa Goma cyose.
Ariko kandi ibitero ku mujyi wa Goma byagiye byamaganirwa kure n’amahanga nk’uko byagiye bigarukwaho mu kanama ka Loni gashyinzwe amahoro ku isi.
Iki kibazo cy’intambara ibera i Goma hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo cyatumye inama ya kanama ka Loni iterana igataraganya. Ni mu gihe uyu mutwe werekezaga gufata uyu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.