Iby’umutekano wa Minembwe byongeye kuzamo kidobya.
Komanda Secteur w’ungirije w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, uri mu ruzinduko rwakazi mu Minembwe ntiyahawe uburenganzira bwo kugera muri Nyarujoka, ibyatumye adakomeza ibiganiro yari yatangije bihuza abasirikare n’abaturage.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musirikare mukuru yageze mu Minembwe aturutse mu bice byo muri teritware ya Fizi.
Agera muri ibi bice yasanze hari ubushamirane bukomeye hagati ya FARDC na Twirwaneho, ni nyuma y’uko iz’i ngabo za Leta zari ziheruka kugaba igitero mu baturage mu Kalingi kigasiga cyishe abasivile bane.
Ibyo byatumye abaturage batongera kurebana neza n’ingabo za RDC zisanzwe zifite icyicaro mu Minembwe; ndetse kandi aba basirikare bazenguruka centre ya Madegu. Bituma nta muturage wongeye kugira icyo ayiguriramo.
Ubwo komanda Secteur yari amaze kuhagera ibintu byongeye kuja muburyo, n’umutekano uragaruka; amaduka arafungurwa n’ibindi bikorwa byo muri centre byongera gukora nk’uko byari bisanzwe.
Ndetse ku wa gatandatu wakiriya Cyumweru dusoje, yakoresheje ibiganiro bigamije amahoro aho yahuje Col Jean Pierre Lwamba n’abachefs. Muri ibyo biganiro asezeranya ko azabikomeza kandi ko azagenda ahura n’inzego zitandukanye zo muri aka gace.
Avuga kandi ko azagera muri Nyarujoka na Mikenke. Gusa yaje kubwibwa ko kugera muri Nyarujoka bitamukundira ngo kuko hari umuhana w’abaturage birwanaho. Ibyatumye asubika n’ibindi biganiro yari yateguye ndetse no kuja mu Mikenke arabihagarika!
Aka gace ka Nyarujoka, kari hejuru yo ku Kiziba kakaba kandi hafi cyane no ku wa Banyarusuku. Nyarujoka ibarizwa muri Localité ya Kivumu ya mbere, iyobowe na mwami Kalojo.
Ibi bikaba biri mu byatumye kandi umutekano wa Minembwe wongera kuzamba, ndetse byanavuzwe ko abasirikare bongeye gutangira kunyaga Abanyamulenge no kubashyiraho itera bwoba.
Aya makuru anavuga ko hari uwanyagiwe i Lundu n’abandi bakaba bakangishijwe ubwo bashakaga kwinjira muri centre ya Minembwe, ku gicamunsi cya har’ejo. Nyuma gato y’uko uyu komanda Secteur yari avuye gusura ingabo ziri i Lundu kwa Mzee Buhimba.