Icuruzwa ry’Abana Rikomeje Kwiyongera mu Burundi, Amashirahamwe aratabaza
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abana aratabaza ku kibazo gikomeje gufata indi ntera mu Burundi, aho icuruzwa ry’abana. Imibare yashyizwe ahagaragara mu 2024 yerekana ko abana hafi 300 bavanywe mu gihugu bakajyanwa mu bikorwa bitandukanye by’ihohoterwa, mu gihe bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’igihugu bashinjwa kuba barakomeje kurengera iki kibazo.
Ishyirahamwe ONLCT, rirwanya icuruzwa ry’abantu, rivuga ko ikibazo gikomeye cyane ku buryo gisaba ibikorwa byihuse kandi bifatika. Umuyobozi waryo, Prime Mbarubukeye, avuga ko abana 281 aribo babashije kumenyekana mu 2024 ko bajyanywe mu bikorwa byo kubacuruza, imibare yatangajwe tariki ya 21/04, ku munsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umwana.
Raporo ya ONLCT igaragaza ko abana bo mu Burundi bacuruzwa binyuze mu buryo bwinshi burimo:
Gukoreshwa mu mirimo ivunanye no mu buhinzi butemewe,
Kujyanwa mu bucuruzi butemewe n’amategeko,
Gukoresha inzira z’imipaka mu ngendo zitemewe,
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
Kwandikwa n’amatsinda akora ubucuruzi bw’abantu.
Abana 130 bakomoka ahanini mu ntara za Makamba na Rutana mu majyepfo, mu gihe abandi 151 bakomoka mu makomine ya Ruyigi, Cankuzo na Muyinga mu burasirazuba. ONLCT ivuga ko aba akenshi banyuzwa muri Tanzaniya, igihugu cyegeranye kandi gifite inzira z’imipaka zoroshye kwambukiranya zikunze gukoreshwa n’abacuruza abantu.
Nubwo iki kibazo kimaze imyaka kivugwa, amashyirahamwe avuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagikomeje kugisuzugura, ndetse bamwe bagishinjwa kubigiramo uruhare.
Prime Mbarubukeye asaba ko hashyirwaho itsinda ryihariye rihuza inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi n’izishinzwe uburenganzira bw’abana rigakurikirana ikibazo mu buryo buhoraho.
“Abayobozi b’uturere bagomba gukurikirana hafi ibikorwa by’aba bantu bajyana abana. Ntibikwiye ko iki kibazo kigirwa ibisanzwe.”
Icuruzwa ry’abana rishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo:
Kudahana abakekwa kugira uruhare muri ibi bikorwa,
Uburyo bucye n’ibikoresho bidahagije mu nzego z’umutekano,
Ubumenyi buke mu baturage ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.
Irishyirahamwe rikavuga ko hakenewe ubufatanye bwa politiki n’ubw’umutekano mu karere, hakubakwa uburyo bwo gukumira no gusesengura imiryoboro y’abacuruza abantu hakiri kare.
Prime Mbarubukeye asoza ashimangira ko gukumira iki kibazo bisaba uruhare rwa buri rwego:
“Guhaguruka kwa buri wese-abaturage, abayobozi n’ibihugu byo mu karere-ni byo bizatuma iki kibazo gicika, kuko kimaze kwambura abana uburenganzira bwabo bw’ibanze.”
Nubwo hari ibikorwa bimaze gukorwa, raporo zigaragaza ko urugendo rwo guhashya icuruzwa ry’abana mu Burundi, ariko urugendo ruracyari rurerure kandi rusaba ingamba zikomeye.





