Icyamamare mu buhanzi cyabiciye biracika ku Isi, Celine Dion yagaragaje iby’uburwayi amaranye igihe kirekire.
Ni Celine Dion ufite imyaka 56 y’amavuko, mu kiganiro aheruka kugirana n’igitangaza makuru cya NBC News, yasobanuye ibyo anyuramo n’uko yiyumva nyuma yo gufatwa n’iyo ndwara ya Syndrome idakunze kubaho, avuga ko aba yumva ari nk’umuntu urimo kunigwa aheza umwuka, ubundi agafatwa n’imbwa akenshi ngo bikamusigira ububabare bukomeye.
Yagize ati: “Biba bimeze nk’aho hari umuntu urimo kuniga. Biba bimeze nk’aho hari umuntu ugukanda mu muhogo, ni nk’uko bigenda, ukumva ntushobora guhumeka usubiza hejuru cyangwa se ngo uwusubize hasi.”
Yavuze ko hari ubwo gukandagiza ibirenge cyangwa se gukoresha ibiganza bye ateka bimugora cyangwa se bikagagara bimuviramo kumubabaza cyane.
Ati: “Bifatwa n’imbwa ukumva udashobora kubihina cyangwa se ngo ubihinure.”
Celine Dion avuga ko kubera izo mbwa zikomeye zagiye zimufata mu bihe bitandukanye byamuviriyemo kuvunika zimwe mu mbavu ze.
Ati: “Byageze aho mvunika imbavu, bitewe n’uko rimwe na rimwe biba bikomeye cyane, ku buryo zishobora no kuvunika.”
Celine Dion yafashwe n’iyi ndwara ya Stiff Person Syndrome mu 2022. Mu ntangiriro, uyu muririmbyi yabanje kugerageza guhangana n’ibimenyetso bijyana nayo, ariko bigera aho bikomera, bituma n’umwuga we w’ubuhanzi ugira intege nke.
MCN.