Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano.
Muri Israel abantu babarirwa mu bihumbi imirongo biraye mu mihanda y’umujyi w’i Tel Aviv, mu myigaragambyo yo kwamagana Leta y’iki gihugu ku ntambara irimo muri Gaza no kucyemezo yafashe cyo kwigarurira intara ya Gaza.
Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yakozwe nyuma y’aho, Leta ya Israel itangaje ko ifite umugambi wo kwigarurira Gaza.
Mbere nabwo yari yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangira kugenzura umutekano wa Gaza. Ibyo benshi babona ko byotuma abaturage bagera kuri miliyoni berekeza mu buhungiro.
Gusa, Israel yasobanuye ko iki cyemezo ko gishingiye ku bintu bitanu, birimo kwambura umutwe wa Hamas intwaro, gucyura impunzi, kwambura abaturage intwaro, kugenzura intara ya Gaza yose ndetse no gushyiraho ubundi buryo bw’imiyoborere, budashingiye kuri Hamas na Leta ya Palestine.
Ibi byanenzwe n’ibihugu byinshi harimo n’ibikomeye, ndetse nk’u Budage bwahise butangaza ko butazongera kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo gushimangira uburyo butishimiye uwo mwanzuro.
Ndetse kandi n’Abanyesirayeri bamwe ntibishimiye uwo mwanzuro, kuko abenshi bahise baja mu mihanda bakora imyigaragambyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 09/08, n’uyu munsi ku cyumweru tariki ya 10/08/2025. Basaba Leta yabo guhagarika intambara muri Gaza ahubwo bakareba uburyo babohora imbohe zifunzwe na Hamas muri ibyo bice.
Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo yabwiye itangazamakuru ko “Bashaka guha ubutumwa Benjamin Netanyahu ko igihe yakomeza guteza intambara muri Gaza, imbohe zizakomeza kwicwa.”
Mu gihe Israel yoramuka iyoboye Gaza, ntibizoba bibaye ubwa mbere, kuko kandi yayiboye mu mwaka wa 1986, bigeze mu 2005, ivana ibikorwa byayo byose muri icyo gice cyose ku bw’igitutu cy’amahanga.