Icyibazwa mu gihe Perezida Ndayishimiye agiye guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika
Mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, agiye guhabwa inshingano zikomeye zo kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, hari bamwe mu Banyafurika batangiye kugaragaza impungenge ku bushobozi bwe bwo guhagararira umugabane mu buryo bunoze kandi bwizewe.
Izi mpungenge zishingira ahanini ku bibazo by’imbere mu gihugu ayoboye, aho bamwe bavuga ko u Burundi bugifite imbogamizi zikomeye mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu babikurikiranira hafi bagaragaza ko u Burundi rugifite ibibazo by’ibanze birimo: ibura rya hato na hato ry’ibikomoka kuri peteroli; icikagurika ry’amazi n’amashanyarazi; imihanda idatunganye neza; ibikorwaremezo by’ingenzi birimo n’ikibuga cy’indege kitaragera ku rwego mpuzamahanga; urwego rw’imibereho y’abaturage rukiri hasi ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere; ndetse n’ikorwa ry’itumanaho rikiri inyuma, cyane cyane ku bijyanye na internet yihuta kandi ihendutse.
Bamwe bagira bati: “Niba igihugu ayoboye kigifite izo mbogamizi, azashobora ate gutanga umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo byugarije Afurika yose?”
Ibi bibazo bikomeje kuganirwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu bihugu bitandukanye, birimo n’ibyo mu karere, aho impaka zikomeye ziri hagati y’abavuga ko ubuyobozi bw’Afurika atari ubw’umuntu umwe ahubwo ari ubufatanye bw’ibihugu byose, n’abemeza ko igihugu gifite ibibazo bikomeye by’imbere kidakwiye gutanga icyitegererezo ku bandi.
Perezida Ndayishimiye yagiye ku butegetsi mu 2020 asimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Yageze ku buyobozi mu bihe u Burundi bwari bumaze imyaka myinshi mu bwigunge mpuzamahanga, by’umwihariko nyuma y’amatora yo mu 2015 yavugishije benshi ku rwego rw’isi.
Kuva icyo gihe, yagerageje kugarura umubano n’amahanga, ashyira imbere politiki yiswe iyo “gufungura imiryango” no kongera ubufatanye n’ibihugu byo mu karere ndetse no ku mugabane w’u Burayi. Hari intambwe zimwe zatewe mu kunoza diplomasi no mu kugabanya umwuka mubi wari warazamutse hagati y’u Burundi n’ibihugu bimwe by’amahanga.
Nubwo hari aho byagaragaye ko hagiye haboneka icyizere gishya mu mubano mpuzamahanga, ibibazo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage bikomeje kuba ingorabahizi ikomeye.
Ku bayobozi begereye Perezida Ndayishimiye, bavuga ko izi nshingano mpuzamahanga ari amahirwe yo kwerekana ko u Burundi bushoboye kandi ko budakwiye guhora busuzugurwa cyangwa bufatwa nk’igihugu kidafite aho kigeze.
Ariko abamunenga bo bemeza ko iki ari igihe cy’ikigeragezo gikomeye. Bavuga ko adakwiye gushyirwa mu majwi yabayobora uyu muryango. Aba bamunenga bavuga ko ahubwo akwiye kugaragaza ibikorwa bifatika byerekana impinduka mu miyoborere, mu bukungu no mu mibereho rusange y’abaturage.
Manda ya Perezida Ndayishimiye izasozwa mu 2027, kandi icyo gihe kizaba ari igipimo gikomeye cyo gusuzuma niba yarashoboye guhindura isura y’igihugu cye no kongerera agaciro u Burundi ku rwego mpuzamahanga.
Ku bayobozi ba Afurika, ubuyobozi si amagambo gusa, ni ibikorwa bigaragara kandi bifatika. Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko aho kwinjira mu mpaka zidatanga umusaruro, hakenewe imbaraga nyinshi mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere itumanaho, kuzamura ubukungu no kunoza imibereho y’abaturage.
Uyu munsi, Afurika iri mu bihe bikomeye by’impinduka mu bya politiki, ubukungu n’umutekano. Ikeneye abayobozi bafite icyerekezo, ubushobozi bwo kumva no kwakira inama, ndetse no gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza h’umugabane.
Ku bw’ibyo, ikibazo si ukumenya niba Ndayishimiye azashobora cyangwa atazashobora, ahubwo ni ukureba niba azakoresha neza amahirwe afite, akerekana ko igihugu ayoboye gishobora kuba icyitegererezo aho kuba intandaro y’impaka.
Igihe ni cyo kizatanga igisubizo nyakuri. Afurika irategereje, kandi amateka azandika ibyo azaba yarakoze.






