Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 29, 2025
in Regional Politics
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF, Hilarion Etong, yavuze ko icyifuzo ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwasabiye u Rwanda ibihano burushinja uruhare mu bibazo by’u mutekano muke mu Burasizuba bw’igihugu cyabo no gufasha umutwe wa M23, gitandukanye n’uruhare bifuza kugira mu kugera ku gisibizo kirambye.

Iki gisubizo uru rwego rwa OIF rwagitanze nyuma y’aho inteko ishinga amategeko y’uyu muryango abayigize baribavuye mu ruzinduko bagiriye i Kinshasa n’i Kigali mu minsi mike ishize, ni mu gihe urwo ruzinduko rwari rugamije gushaka ubufatanye muri ibyo bihugu.

Ubwo bari muri urwo ruzinduko bahuye n’abagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abamwe mu bayobozi b’ibyo bihugu bafite ububanyi n’amahanga mu nshingano na sosiyete sivili.

I Kinshasa, ubwo iyi nteko ya Francophoniies yahageraga yahawe icyifuzo cy’uko yashigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’akanama ku mutekano ka Loni wa 2773 washinjaga u Rwanda kugira uruhare rugaragara mu gufasha umutwe wa M23 no kurusaba gukura ingabo zarwo ku butaka bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo no kurufatira ibihano bikakaye.

Basaba kandi ko OIF yahita isaba M23 guhita ihagarika intambara byako kanya iyo irimo mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, Hilarion Etong, yagaragaje ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye muri RDC gihabanye n’uruhare bifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bafite.

Yagize ati: “Twebwe turi abagize inteko ishinga amategeko. Turabizi ko iyo ngingo ya 2773 imaze igihe kinini ihari. Turamutse tugiye muri uwo murongo, nta gushidikanya ko twahura n’ibindi bibazo. Turi hano kugira ngo dutange ikintu gishya.”

Yakomeje avuga ko badashaka gukuraho ibyo guverinoma zivuga cyangwa ibyo izindi nzego mpuzamahanga zivuga. Avuga ko ibyo bazanye muri iki gihugu ari ijwi ry’abagize inteko ishinga amategeko, kandi ko bazaguma mu rwego rwabo bazi ko bafite ubushobozi bwokuzana igitekerezo cyangwa igisubizo gishobora kunganira ibimaze gukorwa.

Yangeye kandi kuvuga ko ubwo bari mu biganiro n’abayobozi bo muri RDC, abayobozi bayo bagarutse cyane ku ijambo amahoro, avuga ko ni buze byasubiwemo inshuro zirenga 40, yemeza ko ayo mahoro atagerwaho hatabayeho ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu buryo burambye.

Yakomeje avuga ko ibiganiro ari byo gisubizo kirambye kuri ibi bibazo by’u mutekano muke bimaze imyaka myinshi mu karere k’ibiyaga bigari.

Uyu muyobozi wa OIF yasoje yibutsa ko gahunda yabo itagamije gukuraho izindi nzira za dipolomasi zisanzweho nk’iyumuryango wa Afrika Yunze ubumwe, gahunda ya Luanda, iya Nairobi, n’izindi nk’ubuhuza bwa Qatar n’ubwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Tags: Icyifuzo cya RDCOIFUmutekanoYeteye ishoti
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Kabila kuja kwe i Goma bivuz'iki kuri iyi ntambara ibera muri RDC, umusesenguzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?