• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.

minebwenews by minebwenews
January 27, 2025
in Regional Politics
0
Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.
152
SHARES
3.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.

Bamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc), bahungiye mu Rwanda bakakirwa n’ingabo z’iki gihugu, nyuma y’uko bari bamaze kubona ko batsinzwe n’umutwe wa m23, bahitamo gukizwa n’amaguru kuko ntayandi mahitamo bari basigaranye, bavuga ko bakiriwe neza kandi ko bishimiye uburyo bakiriwe.

Aba basirikare bagera kuri 25 binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uzwi nka grande barrière, nyuma yo kuneshwa n’umutwe wa m23.

Mu Rwanda bakiriwe n’inzego zishinzwe umutekano warwo, zabambuye imbunda zabo, ndetse n’ibindi bikoresho byose bya gisirikare bari bafite.

Ndetse kandi aba basirikare basatswe kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya umutekano w’u Rwanda, banasanganwa n’urumugi mu mifuka yabo.

Muri aba basirikare umwe yabwiye itangaza makuru ry’u Rwanda ko bafashe icyemezo cyo guhingira mu Rwanda nyuma yo kubona ko m23 yabaruahije imbaraga.

Yigize ati: “Twari tumaze kubura inzira kandi tunaniwe cyane , ndetse twanabuze umusaada. Ni bwo twafashe umwanzuro wo guhungira aha.”

Nyuma uwo musirikare yabajijwe uko bakiriwe mu Rwanda, nawe ati: “Batwakiriye neza cyane, twahageze amahoro.”

Aba basirikare bahungiye mu Rwanda, mu gihe umutwe wa m23 wari washyize itangazo hanze, kuri uyu wa mbere, uvuga ko umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, ndetse unasaba abasirikare ba rwana ku ruhande rwa leta gushyikiriza imbunda ingabo za MONUSCO, bamwe bakaba banabikoze bo muri izi ngabo za RDC.

Gusa, n’ubwo umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, ariko hamwe nahamwe mu duce twawo, haracyumvikana urusaku rw’amasasu, ndetse hakaba n’ayumvikanye cyane ku kibuga cy’indege cya Goma, ayo bivugwa ko ari ay’abasirikare babuze inzira yo guhunga, banga no kurambika intwaro zabo hasi, bahitamo kurwana kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwabo, nk’uko birimo kuvugwa.

Tags: FardcGomaM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?