• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 12, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 12, 2025
in Conflict & Security
0
Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi

You might also like

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n’Ingabo zirimo iz’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

Kivu y’Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda

Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, mu gice gituwe n’Abanyamulenge, avuga ko kuri uyu wa gatanu bakiriye abasirikare benshi bavuka i Masisi bo mu mutwe wa M23, aho baje kubatabara nyuma y’ibitero bagize igihe bagabwaho n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Ni amakuru akubiye mu butumwa twakiriye kuri Minembwe Capital News kuri uyu wa gatanu tariki ya 12/09/2025.

Ubwo butumwa bugira buti: “Biranejeje, twakiriye abana bacu bavuka i Masisi gusa Bashitse hano mu Mikenke iwacu. Ni abo M23 yatwohereje ngo badutabare.”

Bukomeza buti: “Hari abo twakiriye hano mu Mikenke, ariko hari n’abandi bakiriwe mu tundi duce dutandukanye, turimo mu Rugezi, Minembwe n’ahandi.”

Hanafashwe n’amashusho agaragaza bamwe muri abo basirikare bavuka i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bazengurutse imeza, benda kuja kuzimanwa n’abari mu Mikenke, akaba ari na yo mashusho twahawe gusa.

Aya makuru akomeza avuga ko abageze muri ibyo bice ni benshi, n’ubwo umubare wabo bose utaramenyekana. Ubundi kandi bafite n’ibikoresho byinshi birimo imbunda n’amasasu menshi, nk’uko amakuru akomeza abivuga, ati: “Abatabazi batugezeho benshi, kandi baje bikoreye ibikoresho byinshi birimo imbunda n’amasasu.”

Mu cyumweru gishize ni bwo kandi muri ibi bice bakiriye abandi batabazi baje bava i Bukavu kandi n’abo baza ari benshi, byanavuzwe ko barimo Colonel Ndabagaza n’abandi.

Mu misozi miremire y’i Mulenge bakomeje kubona ubutabazi mu gihe bari bamaze igihe bagabwaho ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Binazwi ko batangiye kubigabwaho mu mwaka wa 2017, aho kugeza n’ubu bakibigabwaho.

Ibyegeranyo bitandukanye by’amashirahamwe arimo n’ay’imiryango mpuzamahanga, bigaragaza ko iri huriro ry’Ingabo za RDC zibikora zigamije kurimbura Abanyamulenge n’igisa nabo.

Ni mu gihe bibasenyera, bikabica ubundi kandi binanyaga n’amatungo yabo inka, ihene n’intama n’ibindi.

Kuba rero barimo gutabarwa icyizere ni cyose cyo kongera kubaho.

Tags: AbanyamulengeMasisiMikenkeUbutabazi
Share40Tweet25Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n’Ingabo zirimo iz’u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa

by Bahanda Bruce
September 12, 2025
0
Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n'Ingabo zirimo iz'u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye Intumwa za guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zivuye i Kinshasa zakiriwe mu mujyi wa Uvira uherereye...

Read moreDetails

Kivu y’Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
Auto Draft

Kivu y'Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda Abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bakorana n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP, bategetse...

Read moreDetails

RDC:Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
RDC:Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC

Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome bukabije bukorwa n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, mu bikorwa bihabanye n'uburenganzira bwa muntu. Muri ayo...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
FARDC n’abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge

FARDC n'abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye kugaba ibitero mu mihana ya Minembwe mu ntara ya Kivu...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Abaturage bamaze igihe baterwa agahinda n'Ingabo zirimo iz'u Burundi iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagiye gutabarwa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?