• About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, November 3, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyo Amakuru Mashya Avuga kuri Gen Laurent Nkunda: Menya n’Amateka Ye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 22, 2026
in Conflict & Security
0
Icyo Amakuru Mashya Avuga kuri Gen Laurent Nkunda: Menya n’Amateka Ye
117
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo Amakuru Mashya Avuga kuri Gen Laurent Nkunda: Menya n’Amateka Ye

Minembwe Capital News (MCN)

Amakuru ajyanye na Gen Laurent Nkunda, wahoze ayobora umutwe wa CNDP (Congrès national pour la défense du peuple), yongeye kuvugisha benshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’ibivugwa ko yaba yongeye kwambuka, hashize imyaka myinshi atagaragara mu ruhame.

Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yakusanyije ku bantu bavuga ko bari hafi ya Nkunda agaragaza ko yaba yamaze kwambuka. Icyakora, kugeza ubu, MCN ntirabona ibimenyetso byigenga byemeza aho yerekeje, igihe nyacyo yaba yambukiyeho cyangwa aho aherereye muri iki gihe.

Umwe mu bantu bivugwa ko bari hafi ye yagize ati: “Yambutse, kuko aho yahoraga ntawe ugihari.”

Uyu muntu yongeye kuvuga ko imirongo ya telefoni Nkunda yakoreshaga itagicamo.

Amateka ya Gen Laurent Nkunda

Gen Laurent Nkunda ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umutekano n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Yamenyekanye mu gihe cy’intambara n’imvururu za politiki n’umutekano byaranze aka karere. Yabaye umusirikare mu mitwe no mu nzego zitandukanye, nyuma aza kuba umwe mu bayobozi bakomeye mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize uruhare muri RCD-Goma (Rassemblement congolais pour la démocratie-Goma), umutwe wagize uruhare mu ntambara zo muri RDC. Nyuma yaho, yanze kwinjira mu buryo bwuzuye mu gisirikare cya Leta ya Congo, maze mu mwaka wa 2006 ashinga CNDP.

CNDP yavugaga ko igamije kurinda Abatutsi bo muri Congo, ivuga ko bahuraga n’ibibazo by’umutekano n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane FDLR na Mai Mai.

Mu mwaka wa 2008, ingabo za CNDP zari ziyobowe na Nkunda zahanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Kinshasa muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yakajije umutekano muke, ituma abaturage benshi bahunga, abandi bakabura aho bakinga umusaya, nk’uko byatangajwe n’imiryango mpuzamahanga.

Uko yafashwe mu mwaka wa 2009

Ku itariki ya 22/01/2009, Gen Laurent Nkunda yafatiwe mu Rwanda nyuma yo guhunga mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare byahuzaga ingabo ze n’iz’iza RDC.

Ibi byabaye nyuma y’uko umubano hagati ye n’abari bamushyigikiye uzamo ibibazo, Bosco Ntaganda wari umwe mu bayobozi bakomeye ba CNDP mu rwego rwa gisirikare akaza kwitandukanya na we.

Nyuma yo gufatwa, Nkunda ntiyasubijwe muri RDC, nubwo ubutegetsi bwa Congo bwabisabaga. Raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe ibihano kuri RDC yagaragaje ko yari yarashyizwe ku rutonde rw’abagenerwa ibihano kuva mu mwaka wa 2005. Nyuma yo gufatirwa mu Rwanda, yakomeje kuba afungishijwe ijisho mu rugo i Kigali.

Impamvu izina rye rikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa RDC

Nkunda aracyavugwa mu biganiro byerekeye politiki, umutekano n’uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.

Bamwe mu baturage n’abamukurikiranaga mu gihe yayoboraga CNDP bamubonaga nk’umuntu waharaniraga umutekano w’Abatutsi bo muri Congo, cyane cyane mu gihe aka karere karangwaga n’ibibazo by’umutekano n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Icyakora, uko abantu bamubona biratandukanye bitewe n’uko basobanura amakimbirane yo muri aka karere n’uruhare rwe muri yo. Amateka ye akomeje gutuma izina rye rigaruka mu biganiro ku mpinduka za politiki n’umutekano.

Amakuru mashya ku bivugwa ko yaba yongeye kwambuka

Mu minsi ishize, amakuru yerekeye Gen Laurent Nkunda yongeye kugaruka mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku itariki ya 20/10/2026, urubuga Congo Pub Online rwatangaje ko Nkunda yagaragaye i Goma ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila. Icyo gitangazamakuru ariko cyagaragaje ko bitaremezwa neza niba Nkunda yarinjiye muri uwo mutwe ku mugaragaro.

Raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo mu mwaka wa 2025 na yo yavugaga ko Nkunda yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, nyuma y’uko mu kwezi kwa cumi 2024 yimuwe aho yari atuye i Kigali, akajyanwa ahantu hatazwi.

Izi nkuru zitandukanye zigaragaza ko amakuru ku kwambuka kwe agomba kugenzurwa neza, hagatandukanywa ibivugwa n’abantu bavuga ko bamwegereye, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru n’ibyemejwe n’inzego zifitiye ububasha.

Kugeza ubu, nta tangazo FRN yariyashyira hanze rivuga kuri iyi nkuru byemeza aho Nkunda aherereye cyangwa niba koko yongeye kwambuka.

Ese kwambuka kwe kwaba gufitanye isano n’impinduka za politiki n’umutekano?

Mu gihe nta makuru ahagije ahari, ntibyaba bikwiye guhita byemezwa ko Nkunda yaba agiye kwinjira muri FRN cyangwa mu wundi mutwe uwo ari wo wose, hatabanje kuboneka itangazo ryemewe; gusa amakuru yo kuruhande arabigamya ko yambutse.

Niba amakuru ku kwambuka kwe azemezwa n’itangazo rya FRN, ashobora kongera uburemere bw’ibiganiro ku mpinduka za politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, bitewe n’amateka ye n’uruhare yagize muri ako karere.

Kugira ngo hamenyekane niba azagira uruhare rushya, haracyakenewe Itangazo ku ho aherereye, imigambi ye n’uruhande yaba afitanye na rwo imikoranire.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?