Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo u Bubiligi bwenda gukora mu kwigarurira RDC nka kera.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 22, 2025
in Regional Politics
0
Icyo u Bubiligi bwenda gukora mu kwigarurira RDC nka kera.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo u Bubiligi bwenda gukora mu kwigarurira RDC nka kera.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Mu gihe imyaka 65 ishize Repubulika ya demokarasi ya Congo ibonye ubwingenge, hari impamvu zifatika zituma hibazwa niba koko ubukoloni bwararangiye cyangwa se bwarahinduye indi nshusho, ni mu gihe bivugwa ko u Bubiligi bushaka kongera kwisubiza iki gihugu cya Congo n’imitungo yacyo.

Ni amakuru akubiye mu bushakashatsi, aho agaragaza ko u Bubiligi bwenda kongera kugenzura ibigo bikomeye byo muri RDC byahoze bigenzurwa nabwo mugihe cy’ubukoloni, kuko burashaka kwisubiza imitongo, u butaka ndetse kandi n’amabuye y’agaciro binyuze mu mategeko yahinduwe mu 2006.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubukoloni bw’ubukungu bwo bwamaze guhindura isura, nk’uko CNKI yari ishinzwe gucunga umutungo wa Kivu mu gihe cy’u bukoloni, Immoaf igenzura ubutaka n’imiturire, naho Ciminière na Union Minière du Haut Katanga byagenzuraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nubwo ibi bigo byatakaje ububasha bwabyo mu buryo bugaragara nyuma y’ubwingenge bwa Congo mu 1960, byaje kongera kugira imbaraga binyuze mu mpinduka z’amategeko zabaye muri 2006.

Mu 1966, perezida Mobutu Sese Seko yemeje “Bakajika Law,” itegeko ryatesheje agaciro ibyagombwaga byose by’ubutaka byari byaratanzwe n’abakoloni, bugasubizwa Leta ya Congo. Ariko, mu 2006, perezida Joseph Kabila, ashaka gukomeza kwigwirizaho ubutegetsi, yemeye gukuraho iri tegeko nyuma y’igitutu cy’umunyamabanga wa Leta w’u Bubiligi ushyinzwe ububanyi n’amahanga.

Ibi byongeye kongera guha amahirwe abanyamahanga bafite ibyangombwa by’ubutaka byatanzwe mbere y’ubwingenge kongera gusaba ko ubutaka bwabo bwemerwa nk’ubwabo byemewe n’amategeko.

Hagataho, mu gihe isi iri mu mpinduka zijanye no gucunga ingufu zisimbura ibikomoka kuri peteroli, Congo ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere ukenewe cyane mu isi. Lithium, Cobalt, Coltan, Manganese na Graphite n’ibindi, bikenewe cyane mu gukora bateri z’imodoka z’amashanyarazi, telephone zigezweho, na mudasobwa byose biboneka kubwinshi muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kurundi ruhande, ubu bushakashatsi bugaragaza ko leta y’u Bubiligi ifite inyota ikomeye yo kongera kwinjira muri iki gihugu cya RDC nk’intumwa y’ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kugira ngo igire uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Harimo ko iharanira ko imvururu zikomeza kuba mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC, bikaba bifitanye isano n’uyu mugambi wo gushaka kugenzura umutungo kamere uri muri iki gihugu.

Ubu bushakashatsi bw’ibaza buti: “Niba ibigo by’u bukoloni byari bishinzwe kugenzura ubutaka n’amabuye y’agaciro byarasubiranye uburenganzira ku butaka byari bifite, bivuze ko ubukoloni butarangiye. Ahubwo bwahinduye inshusho.”

Ikindi nyuma yo gukuraho Bakajika Law, bigaragaza ko RDC yatanze icyuho cyatuma ubutaka bw’ubukoloni bugumana agaciro. Amakimbirane yo mu Burasizuba bwa Congo ashobora kuba afite isano n’uyu mugambi wo kwigarurira ubutaka no kugenzura umutungo w’igihugu.

Bigaragaza kandi ko hashize igihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burimo gukorwa n’ibigo bikomeye by’amahanga byaguze imitungo y’ibi bigo by’u bukoloni. Niba ntacyakorwa, mu myaka mike iri imbere, RDC ishobora kwisanga umutungo wayo uri mu maboko y’ibigo by’amahanga, kandi abaturage bagakomeza gusigara nta nyungu bawukuramo.

Ikibazo cy’ingenzi ni kimwe, kigira kiti: “Ese Congo izabasha guhagarika umugambi wo gusubira mu bukoloni bushya, cyangwa se ibashe guhagarika u Bubiligi n’ibihugu by’iburengerazuba byatangiye urugendo rwo kongera kwigarurira umutongo kamere wo muri iki gihugu cyabo cya Congo?”

Tags: ImitungoKwigaruriraRdcU Bubiligi
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Umwe mu miryango igize ubwoko bw’Abanyamulenge urakura ikiriyo cy’Intwari Col.Mukarayi uheruka kwitaba Imana.

Umwe mu miryango igize ubwoko bw'Abanyamulenge urakura ikiriyo cy'Intwari Col.Mukarayi uheruka kwitaba Imana.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?