• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Canada yarufatiye.

minebwenews by minebwenews
March 5, 2025
in World News
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Canada yarufatiye.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Canada yarufatiye.

Ubutegetsi bwa Canada bwatangaje ibihano byo mu rwego rw’ubukungu na politiki bwafatiye i gihugu cy’u Rwanda, ngo kubera ko ingabo zarwo ziri muri Congo gufasha umutwe wa m23, kandi ko ibi bigize guhonyora ubusugire bw’ikindi gihugu.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Mu itangazo, abategetsi ba Canada bavuze ko leta yabo yamaganye “ubwicanyi bukomeye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bavugamo ibirego byo gutera abasivili, impunzi, ingabo za ONU n’iza karere, hamwe n’ubwicanyi mu kivunge no gushimuta.”

Iki gihugu gihita kivuga ko gifashe ibi byemezo:
Kuba gihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda
Kuba gihagaritse ubufatanye n’u Rwanda mu bijanye na business, n’ibijanye no gufasha urwego rw’abikorera.

U Rwanda narwo, mu itangazo rwashyize hanze, ruvuga ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w’akarere wo kugera ku Mahoro mu gihe ishyira ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza Leta ya Congo ibyo ikwiye kubazwa, aha ni mu gihe Kinshasa igaba ibitero ku baturage bayo muri Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo ry’u Rwanda rigira riti: “Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni, ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda ntizizakemura amakimbirane.”

Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’U Bubiligi, u Bwongereza na Amerika yafatiye ibihano minisitiri James Kabarebe.

Ibihugu by’iburengerazuba, bishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Congo gufasha umutwe wa m23 ubu ugenzura ibice bikomeye byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, birimo Goma na Bukavu nyuma y’imirwano ikomeye yo mumpera zukwezi kwa mbere no mu kwa kabiri.

Nyamara u Rwanda rwagiye rutera utwatsi ibyo rushinjwa byo kohereza ingabo muri Congo gufasha umutwe wa m23, ibyo kandi n’ubuyobozi bw’uyu mutwe buhakana bwivuye inyuma.

Kimwecyo u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rwafashe ingamba zo kurinda imbibi zarwo kuko umutekano w’igihugu cyabo ugeramiwe n’ubufanye bw’umutwe wa FDLR n’ingabo za Leta ya Congo (Fardc).

Na ONU ubwayo ishinja ubutegetsi bw’i Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR, nubwo Kinshasa ibihakana.

Tags: CanadaIbihanoU Rwanda

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
I Butembo byakaze, Wazalendo basubiranyemo hagwa abatari bake.

I Butembo byakaze, Wazalendo basubiranyemo hagwa abatari bake.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?