Idubu zatojwe na Gen. Makanika zikomeje kugarura ituze i Mulenge.
Nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa kabiri ihuriro ry’ingabo za Congo zateraguye amasasu mu bice byo mu marembo ya Rugezi, umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bikerekezayo, abarasaguraga bahise bahunga, bitumye muri ibyo bice hagaruka ituze n’amahoro.
Amasasu ngo yarashwe kuva mu gitondo cyakare cyo ku wa kabiri tariki ya 16/07/2025, ageza igihe c’isaha zine zija gushyira muri saa tanu.
Amakuru agaragaza ko ririya huriro ry’ingabo za Congo zarasiraga i Gasiro no mu tundi duce duherereye hafi na Rugezi igenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Nyamara nubwo ku ruhande rwa Leta bagaragaje kurasa byacyane, ariko ntawabasubizaga wo ku ruhande rwa Twirwaneho na M23.
Usibye ko abo muri iyi mitwe yombi berekeje muri ibyo bice byarimo kumvikaniramo intwaro, abazirasaguraga bahita batuza.
Ibindi bice byavugiyemo ibiturika byinshi ku munsi w’ejo ni muri Kabanju no mu nkengero zayo, nka Gitumba ndetse na Matanganika.
Kugeza ubu ntihazwi icyaba cyarateye iri turika ry’imbunda ridasanzwe ryaturikiraga mu duce tugenzurwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC.
Kimwecyo, mu cyumweru gishize abo mu mutwe wa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke basanzwe bakorana byahafi n’ingabo za FARDC basubiranyemo i Gasiro no mu Kabanju, kandi isubiranamo ryabo ryasize ritwaye ubuzima bw’abantu batanu barimo na major wo muri uyu mutwe, ndetse n’umudamu bivugwa ko yarafitanye isano rya bugufi na Col-Ngomanzito umuyobozi mukuru w’uyu mutwe.
Nubwo bitavugwa ko bari bongeye gusubiranamo, ariko Twirwaneho yagize uruhare runini mu guhoshya urwo urusaku rw’imbunda, kuko yahagaze mu duce turangizika, abarasaguraga barabihagarika.
Uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigenzura Rugezi, Mikenke na Minembwe na Rurambo.
Ahanini ibice byinshi byo muri ibyo bice babibohoje nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel Makanika wahoze ari umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa Twirwaneho.
Mukubohoza ibyo bice byongeye kugarura umutekano n’ituze mu Banyamulenge bari babuze intwari yabo ikomeye idateze kuzibagirana muri bo.
Ibyo benshi baherako bakavuga ko Imana yashatse guhumuriza ubwoko bwayo ibwirukanira umwanzi wabwo muri Minembwe, Mikenke na Rugezi.
Imyaka yari ibaye umunani kuko kuva mu 2017 kugeza muri 2025 abanyamulenge badatekanye, ndetse bageraga muri centre ya Minembwe izwi nk’umurwa mukuru wabo bikandagira, abenshi banayiguyemo bicwa na FARDC yayigenzuraga muri iyo myaka.
Twirwaneho kuri ubu iyobowe na Freddy Kaniki Rukema na Brigadier General Charles Sematama, babashe kugarura amahoro muri icyo gice cyose.
Ubu Abanyamulenge muri Minembwe centre bagenda ijoro na manywa batitinya, badahumaguza umutekano kuri bo bunva ari wose.
Gusa ibice bikigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo nk’i Cyohagati, i Ndondo ya Bijombo, no mu tundi duce two muri teritware ya Fizi na Uvira niho bataratekana.
Hagataho mu Minembwe, Rugezi na Mikenke ndetse na Rurambo barakinguye birakunda, kabone nubwo umwanzi atari kuru yo muri ibyo bice.
