Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 29, 2025
in Regional Politics
0
Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

I Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abaturage baho bakoze imyigaragambyo yo kwamagana imirwano ikomeye iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, babomagura zimwe muri za ambasade z’ibindi bihugu ziri aho i Kinshasa.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28/01/2025, ni bwo iyi myigaragambyo yabaye i Kinshasa. Muri za ambasade zabomaguwe harimo iy’u Rwanda, iya Uganda, iya Kenya , iya Afrika y’Epfo n’iya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyo myigaragambyo hagaragayemo n’ibikorwa byo gusahura n’ubugizi bwa nabi. Ni bikorwa byagiye binagaragaramo abasirikare b’iki gihugu.

Kandi amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yahamagajwe na Leta y’iki gihugu, mu rwego rwo kwamagana ifatwa ry’u mujyi wa Goma.

Abaturage bari muri iyo myigaragambyo bumvikanye barimo bavuga ko ibi bihugu bifite za ambasade zabomaguwe kwaribyo bifite uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Goma.

Polisi y’iki gihugu yabatesheje ikoresheje kubamishaho ibyuka biryana mu maso, bamwe barahunga.

Ku rundi ruhande, inteko y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku Isi irongera iterane igitaraganya ku kibazo cy’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC. Yari yateranye bwa mbere ku wa gatanu w’icyumweru gishize ndetse no ku Cyumweru.

Iyi ntambara ibera i Goma no mu nkengero zayo imaze kugwamo abasirikare ba Afrika y’Epfo 13. Icyenda bishwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize abandi bane bapfuye kuri uyu wa mbere. Abanyafrika y’Epfo bari mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rw’ingabo z’amahoro za SADC.

Abandi basirikare bamaze kwicirwa mu ntambara i Goma ni batatu ba Malawi nabo bari muri SADC, n’undi wishwe umwe n’abandi bane bakomeretse bose ba Uruguay bari muri MONUSCO.

Ahandi habereye imyigaragambyo yamagana ifatwa ry’umujyi wa Goma ni i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo ni Butembo muri Kivu Yaruguru.

Tags: AmbasadeGomaImyigaragambyoKinshasa
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare ba Afrika y’Epfo baguye mu mirwano abandi benshi barakomereka muri RDC.

Iby'abasirikare ba Afrika y'Epfo bazamuye ibendera ryera i Goma muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?