• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

minebwenews by minebwenews
January 29, 2025
in Regional Politics
0
Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ifatwa ry’umujyi wa Goma ryatumye i Kinshasa ibintu birushaho gukara.

I Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abaturage baho bakoze imyigaragambyo yo kwamagana imirwano ikomeye iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, babomagura zimwe muri za ambasade z’ibindi bihugu ziri aho i Kinshasa.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28/01/2025, ni bwo iyi myigaragambyo yabaye i Kinshasa. Muri za ambasade zabomaguwe harimo iy’u Rwanda, iya Uganda, iya Kenya , iya Afrika y’Epfo n’iya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyo myigaragambyo hagaragayemo n’ibikorwa byo gusahura n’ubugizi bwa nabi. Ni bikorwa byagiye binagaragaramo abasirikare b’iki gihugu.

Kandi amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yahamagajwe na Leta y’iki gihugu, mu rwego rwo kwamagana ifatwa ry’u mujyi wa Goma.

Abaturage bari muri iyo myigaragambyo bumvikanye barimo bavuga ko ibi bihugu bifite za ambasade zabomaguwe kwaribyo bifite uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Goma.

Polisi y’iki gihugu yabatesheje ikoresheje kubamishaho ibyuka biryana mu maso, bamwe barahunga.

Ku rundi ruhande, inteko y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku Isi irongera iterane igitaraganya ku kibazo cy’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC. Yari yateranye bwa mbere ku wa gatanu w’icyumweru gishize ndetse no ku Cyumweru.

Iyi ntambara ibera i Goma no mu nkengero zayo imaze kugwamo abasirikare ba Afrika y’Epfo 13. Icyenda bishwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize abandi bane bapfuye kuri uyu wa mbere. Abanyafrika y’Epfo bari mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rw’ingabo z’amahoro za SADC.

Abandi basirikare bamaze kwicirwa mu ntambara i Goma ni batatu ba Malawi nabo bari muri SADC, n’undi wishwe umwe n’abandi bane bakomeretse bose ba Uruguay bari muri MONUSCO.

Ahandi habereye imyigaragambyo yamagana ifatwa ry’umujyi wa Goma ni i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo ni Butembo muri Kivu Yaruguru.

Tags: AmbasadeGomaImyigaragambyoKinshasa

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Abasirikare ba Afrika y’Epfo baguye mu mirwano abandi benshi barakomereka muri RDC.

Iby'abasirikare ba Afrika y'Epfo bazamuye ibendera ryera i Goma muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?