Ifoto y’igitangaza y’Isi yafatiwe mu kirere ishimangira intambwe nshya mu bushakashatsi bw’ikirere
Mu gihe ubushakashatsi ku isanzure bukomeje gutera imbere, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyashyize ahagaragara amafoto mashya y’umubumbe w’Isi yafashwe n’abari mu butumwa bwa Artemis II. Aya mafoto, yiswe “ay’igitangaza”, agaragaza uko Isi isa iyo uyitegereje uri kure yayo, mu rugendo rugana ku Kwezi.
Aya mashusho yafashwe n’umuyobozi w’ubu butumwa, Reid Wiseman, nyuma y’ikorwa rikomeye rizwi nka injection translunaire, aho ikigendajuru gihabwa ingufu zituma kiva mu muzunguruko w’Isi kigatangira urugendo rwerekeza ku Kwezi.
Ifoto ya mbere, yiswe Hello, World, igaragaza igice kinini cy’inyanja ya Atlantiki gisa n’ubururu bwimbitse, gikikijwe n’urumuri ruto rwerekana aho izuba riri inyuma y’Isi. Muri iyo foto kandi, hagaragaramo ubutayu bwa Sahara n’igice cya Liberia, mu gihe igice cya Amerika y’Epfo kiboneka ku rundi ruhande.
Ikindi cyashimishije benshi ni uko muri iyo foto hagaragaramo n’undi mubumbe, Venus, ugaragara nk’ucana hafi y’Isi.
Ubutumwa bwa Artemis II ni ingenzi cyane kuko ari bwo bwa mbere abantu basubiye gukora urugendo rurenze umuzenguruko w’Isi kuva mu gihe cy’ubutumwa bwa Apollo 17 mu 1972—ari bwo bwa nyuma abantu bageze hafi y’Ukwezi.
Iki kigendajuru cyitwa Orion kiri kugenda ibirometero birenga 321,000 kigana ku ruhande rw’Ukwezi rutagaragara ku Isi (far side), mbere yo kugaruka. Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamara iminsi mike ariko rukaba intambwe ikomeye mu gutegura ko abantu bazasubira ku Kwezi bakabayo burundu.
Andi mafoto yafashwe agaragaza umurongo ugabanya Isi mo ibice bibiri—aho igice kimwe kiri ku manywa, ikindi kikaba mu ijoro. Uyu murongo uzwi nka terminator, ugaragaza neza itandukaniro hagati y’umucyo n’umwijima.
Mu mafoto y’ijoro, amatara y’imijyi agaragara nk’inyenyeri ku Isi, bigatanga ishusho idasanzwe igaragaza ibikorwa by’abantu ku mubumbe wacu.
Umwe mu bagize ubutumwa, Jeremy Hansen, yavuze ko kubona Isi muri ubu buryo budasanzwe, aho igice cyayo kimurikirwa n’Ukwezi, ari ishusho itigeze iboneka kenshi.
Nubwo aya mafoto ari meza cyane, kuyafata ntibyari byoroshye. Reid Wiseman yavuze ko byasabaga ubuhanga bwo kugerageza gutumbereza neza, abigereranya no gusohoka hanze nijoro ugerageza gufotora Ukwezi uri ku Isi.
Nyuma, we n’abo bari kumwe basabye ubufasha ku kigo kigenzura ubutumwa i Houston kugira ngo bamenye uko basukura amadirisha ya Orion, kuko yari amaze guhinduka igihu kubera gukoresha cyane mu kureba hanze.
NASA yashimangiye ko nubwo imyaka irenga 50 ishize kuva abantu bageze hafi y’Ukwezi, iterambere ryagezweho ari rinini cyane. Icyakora, hari ikintu kimwe kidahinduka: ubwiza bw’umubumbe w’Isi iyo uwurebye uri mu kirere.
Ubutumwa bwa Artemis II ni igice cy’umushinga mugari ugamije gusubiza abantu ku Kwezi no gutegura ingendo z’ahazaza zigana no ku mubumbe wa Mars. Ni intambwe ikomeye mu mateka y’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, kandi ishimangira ko ikiremwamuntu gikomeje kurenga imbibi zacyo mu gusobanukirwa isanzure.






