Ibiciro by’isukari mu Burundi biravuza ubuhuha.
Ishirahamwe rya SOSUMU ritunganya isukari mu gihugu cy’u Burundi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 16/09/2024, ryazamuye igiciro cyayo, aho ryahise rigihanika kurugero rwo hejuru cyane. Ubu ikiro cy’isukuri i Bujumbura kiragura umugabo umwe kigasiga undi.
Igiciro cy’isukuri i Bujumbura n’ahandi mu zindi ntara z’igize iki gihugu cy’u Burundi, ikilo kimwe cyayo cyahoraga kigurwa amafaranga y’Amarundi angana na 3,300 ariko ubu kiragurwa 8,000 FB.
Abenegihugu basaba Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye gukurikirana irizamuka ry’ibicuro by’isukari byahanitswe ku kigero kitarigera kibaho muri iki gihugu.
Kimweho umuyobozi mukuru w’irishirahamwe rya SOSUMU, Aloys Ndayikengurukiye, yabwiye itangaza makuru i Bujumbura ko kuba Leta yabo yaremereye isukari iva mu bindi bihugu ndetse igahita igurishwa ku biciro byo hejuru biri mu byatumye n’iy’u Burundi nayo izamura ibiciro.
Yavuze kandi ko kuba isukari y’u Burundi iri kuzamura ibiciro, ahanini ngo biva ku kuba ibikoresho bikora mu ruganda rwa SOSUMU biva hanze kandi bikaba bi bahenda cyane kugira ngo babigeze muri iki gihugu, bityo bituma na SOSUMU ihendesha isukari.
Kimweho, ibi bibaye mu gihe muri iki gihugu ibintu byinshi bikomeje kugorana kuboneka, twavuga nk’igitoro(Lisansi) kimaze hafi imyaka itatu kibuze kurugero rwo hejuru, ibibazo bya mashanyarazi nabyo bikaba bigize igihe, Amakara yogucana, amazi, ibura ry’imiti ivura abarwayi none kandi hakubitiyeho n’ikibazo cy’isukuri nubwo cyari kigize igihe kirekire kizamurirwa ibiciro ariko ubuho byarenze igipimo.
MCN.