Igihano cy’urupfu Kabila yakatiwe, n’abari i Kinshasa bacyamaganye
Umuryango wa CCDH uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ukaba unafite icyicaro gikuru i Kinshasa wamaganye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18 yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare rw’iki gihugu.
Mu mpera zakiriya cyumweru gishize tariki 30/09/2025, ni bwo urukiko rwa gisirikare rwo muri RDC rwakatiye Joseph Kabila igihano cy’urupfu.
Ni nyuma y’uko rumuhamije ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, kugambanira igihugu no kuba mu mutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi.
Ndetse kandi rwategetse ko Kabila yishyura indishyi za miliyari 33 z’amadolari z’ibyangijwe n’ihuriro rya AFC/M23, ruvuga ko ari we muyobozi mukuru waryo.
Umuryango wa CCDH, ubinyujije ku muyobozi wawo, Eloi Lubilansam, yavuze ko urubanza rwa Kabila rwaranzwe no kubogama, kudaha uregwa uburenganzira bwo kwiregura kandi ko rwagaragaje ukwihorera.
Ibi kandi byamaganwe n’umunyamabanga uhoraho wungirije w’ishyaka rya PPRD, Ferdinand Kambere, watangaje ko uru rubanza rwari rugamije gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Thisekedi, kandi ko rusebya igihugu.
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu Mwaka wa 2019. Yasimbuwe na perezida Felix Thisekedi na we watangiye kuyobora uwo mwaka wa 2019 kugeza ubu akaba akiyoboye.
Usibye ko amaze kwakwa hafi igice cyose cy’u burasirazuba bw’iki gihugu, aho cyafashwe n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwe.
Uyu mutwe ugenzura umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka n’uwa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo uwo yafashe hagati mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.
Ubundi kandi ugenzura n’indi mijyi itandukanye yo muri izo ntara, harimo iherereye muri za teritware zinyuranye, amakomine n’amagrupema n’ibindi.
AFC/M23 ivuga ko intego nyamukuru yayo kwari ugushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.