“Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda” -Umujyanama wa Tshisekedi
Umujyanama wa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Fiston Chrisnovic Balanganyi, yavuze ko igihe kigeze ngo RDC ifate u Rwanda irwiyomekeho cyane ko ari n’igihugu gito nk’uko yabigaragazaga.
Ni ubutumwa uyu mujyanama wa perezida wa RDC yatambukije kuri x yahoze yitwa Twitter, agaragaza ko Abanyarwanda bakunda kuvuga kuri Tshisekedi ariko ntibavuge kuri Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Uyu mujyanama wa Tshisekedi mubijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho, yagize ati: “Nta kintu bavuga kuri Kagame, bavuga kuri Tshisekedi. Igihe kirageze, tugomba gufata aka gahugu gato tukakiyomekaho cyane ko gasa n’agace ugereranyije n’igihangange Congo.”
Muri ubu butumwa bwe yasubizaga abo yateranaga amagambo ubwo banengaga imikorere ya perezida Felix Tshisekedi, ukomeje kwigizayo abo ashinja kuba bakorana n’u Rwanda.
Ubushotoranyi nk’ubu si ubwa mbere abayobozi bo muri RDC babuvugira mu ruhame, kuko kuva ibihugu byombi byatangira kugirana amakimbirane, RDC yakomeje kwibasira u Rwanda, kuko hari n’igihe kimwe Tshisekedi ubwe yavuze ko yiteguye gukuraho ubutegetsi bwabwo, anagaragaza kandi ko azashyigikira uzabigerageza wese.





