• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

“Nari napfuye none nazutse”-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 24, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage no kuri Wazalendo bafata abagore ku ngufu
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Nari napfuye none nazutse”-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye

Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’aho byari bigize iminsi bivugwa ko yarashwe, avuga ko “bamwica buri munsi.”

Ni mu kiganiro Nangaa yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa kane, itariki ya 23/10/2025, aho cyabereye i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe yasubizaga abari baheruka gushyira amakuru hanze bavuga ko yarashwe na Wazalendo.

Yari amakuru yatangajwe n’abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa perezida Felix Tshisekedi.

Mu nkuru bari bashyize hanze mu cyumweru kimwe gishize, bavuze ko yakomerekejwe yerekeje i Bukavu, avuye i Goma. Bakanagaragaza ko yari yanyuze umuhanda wa Goma-Kalehe-Bukavu.

Mu kubasubiza uyu muyobozi mukuru wa AFC/M23, yagize ati: “Nari napfuye none nazutse. Buri munsi baranyica.”

Si ubwa mbere aba banyamukuru bakorera mu kwaha ku butegetsi bw’i Kinshasa bavuga ko Nangaa yishwe, kuko mu bihe byinshi barabitangaje, ndetse hari n’ubwo bavuga no kubandi bayobozi b’iri huriro rya AFC/M23.

Yanavuze kandi no kuri drones igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyiharaje gukoresha muri iyi minsi kikarasa ku baturage, avuga ko icyo kibazo bagiye kukivugutira umuti.

Anavuga kandi ko AFC/M23 itazakomeza kurebera ibyo bitero bihitana abaturage b’inzirakarengane.

Ati: “Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Nta muntu dushaka ko atubwira guhagarara. Oya. Kubera ko Tshisekedi n’ingabo ze bari kwica abaturage bakoresheje kubarasisha drones.”

Mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo, drones na Sukhoi-25 by’ingabo za RDC zakomeje gusuka ibisasu ahatuye abaturage, ubundi zikabitera ku birindiro bya AFC/M23.

Nk’uko ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagiye bubigaragaza n’uko byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi, kandi binagira n’ibindi byangiza birimo n’ibikorwa remezo by’abaturage.

Hari nk’uruganda rwa sosiyete itunganya amabuye y’agaciro rwa Twangiza ruherereye muri teritware ya Mwenga byangije, kuko zarusutseho amabombe rurasha rurakongo.

Hari kandi n’ibisasu byatewe ahatuye abaturage i Busika muri teritware ya Walikale, ndetse ibindi biterwa muri za Masisi n’ahandi.

Nyamara muri icyo kiganiro AFC/M23 yagaragaje ko igiye kubonera umuti urambye izo ndege z’igisirikare cya Kinshasa zitesheje abaturage umutwe.

Tags: Banyica buri munsiNangaaWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?