Igihugu cy’u Burundi cyinjiye mu bihe bitaboroheye ku bera umwuzure watewe n’amazi ya Tanganyika yazamutse ku buryo budasanzwe.
Ni bikubiye mu butumwa leta y’u Burundi yatanze muri irijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/04/2024, binyuze kuri minisitiri w’u mutekano, Martin Niteretse.
Yavuze ko iki gihugu kiri mu bihe bitoroshye bivuye ku mvura, yatumye amazi ya Tanganyika azamuka, arimo umuyaga mwinshi ndetse n’urubura.
Leta y’u Burundi ivuga ko abantu batari bake bamaze kuhasiga ubuzima, abandi benshi barahunze, imirima n’amazu byarangiritse.
Leta ikomeza ivuga ko ibihugu by’amahanga bikwiye ku bagoboka kandi ay’amahanga agafasha u Burundi guhangana n’iki kibazo.
Amakuru avuga ko amezi agiye kuba abiri, abaturage bari basiwe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika.
Ay’amazi ngo yazamutse bivuye ku mihindurikire y’ibihe n’imvura nyinshi igwa ikikije umujyi wa Bujumbura n’andi mazi ava mu mu mugezi wa Rusizi n’indi.
Abafite ibikorwa byakira ba mukerarugendo ku mucanga wa Tanganyika bafunze imiryango kuko amazi yarengeye aho bakorera.
Inzu z’uburyamo byarafunze n’ibyari bizirimo byangirijwe n’amazi, ku buryo byateye uruhombo abashoramari.
Muri Quartier Asiatique, Kabondo, Kinindo na Kibenga muri Bujumbura kugera mu Rumonge amazi yarengeye amazu y’abatutage.
Ay’amazi yageze ku mugezi wa Mutimbuzi wuzuye maze umena mu nzu z’abaturage aho ku Mutimbuzi, mu Kajaga, mushyasha ya 1 na 2 na Kinyinya zombi.
Umuhanda uva i Bujumbura ujya mu Gatumba werekeza ku mupaka wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ntukiri nyabagendwa, urujya nuruza hafi ya Tanganyika rurahagaze.
MCN.