Igihugu kiri mu bikomeye ku Isi, cyateguje Israel ku yishoraho intambara ikomeye.
Byatangajwe na perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, mu magambo ye, yavuze ko agiye gutera igihugu cya Israel mu rwego rwo gufasha Abanya-Palestine.
Ibinyamakuru byo muri Israel byasubiye mu magambo ya perezida Erdogan, bigira biti: “Tugomba kuba dukomeye cyane kugira ngo Israel itabasha gukora ibintu ikorera Palestine.”
Aha Erdogan yakomozaga ku ntambara iri kubera mu Ntara ya Gaza.
Uyu mu Perezida yongeye gushimangira ibi agira ati: “Nk’uko twinjiye muri Nagorn, agace gakunze kuberamo ubushamirane hagati y’Amerika na Azerbaijan, nk’uko twinjiye muri Libya, tugomba gukora nk’ibyo twakoze kuri bo(aha yavugaga gutera Israel). Nta kintu tutabasha gukora . Birasaba gusa ko tuba dukomeye kugira ngo dutere iyi ntambara.”
Ibi abivuze mu gihe nubundi harimo hatutumba intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas ukorera ku butaka bwa Lebanon.
Igisirikare cya Israel cyari giheruka kurasa ku ishuri riri muri Gaza, kivuga ko impamvu gikoze ibyo kwari ukubera ko abarwanyi ba Hamas baryihishemo. Iki gitero kikaba cyaraguyemo abasaga 30 mu gihe abagera ku 100 bo bakomeretse, biganjemo abana n’abagore.
Kuri iki Cyumweru dusoje, mu mujyi wa Riga mu gihugu cya Latvia, Erdogan aho yari mu birori niho yatangarije aya magambo.
Hari nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah wari umaze amasaha make ukoze igitero ku ngabo za Israel zari ziherereye mu misozi ya Golan. Gusa iki gisirikare cya Israel cyaje gusubiza ibyo bisasu inyuma gikoresheje ikorana buhanga bigwa mu gace kubatswemo sitade ariko bihitana abana 12.
Israel ivuga ko byanze bikunze izihorera kuri icyo gitero.
Turukiya yatangaje ko izagaba igitero kuri Israel, kandi isanzwe iba mu muryango wa NATO, urimo ibindi bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi kandi bisanzwe ari inshuti magara na Israel.
MCN.