Igikorwa Cyo Gufata Maduro Cyafashwe Nk’Ubutumwa Bukomeye Buburira u Bushinwa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igikorwa cya gisirikare cyasize gifashe Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, cyari gifite indi ntego ikomeye irenze icyo gikorwa ubwacyo, ari yo kwihanangiriza u Bushinwa no kubusaba kwitandukanya n’akarere ka Amerika y’Amajyepfo, Amerika ifata nk’ak’ingenzi cyane ku mutekano wayo no ku nyungu z’ishoramari.
Mu gihe kirenga imyaka 20 ishize, Beijing yakomeje gushyira imbaraga mu kwagura ijambo n’uruhare rwayo muri Amerika y’Epfo no muri Amerika yo Hagati. Ibi bikorwa ntibyagarukiye gusa ku gushaka inyungu z’ubukungu, ahubwo byanashingiraga ku mugambi wa politiki n’igisirikare ugamije gushyiraho umusingi uhamye hafi y’umwanzi wayo mukuru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe n’ikigo mpuzamahanga cya Reuters.
Kwiyongera kw’uruhare rw’u Bushinwa muri aka karere kwaranzwe n’imishinga ikomeye, irimo iy’ibigo bikurikirana iby’ikirere byubatswe muri Argentine, icyambu kinini cyubatswe muri Peru, ndetse n’inkunga zitandukanye u Bushinwa bwagiye butera Venezuela. Ibi bikorwa byakomeje guteza impungenge no kurakaza ubuyobozi bwa Amerika, uko bwagiye busimburana mu myaka yashize.
Amerika ivuga ko icyo gikorwa cyakozwe cyaburijemo umugambi w’u Bushinwa wo kwagura akarenge kayo ka gisirikare muri ako karere, kuko ibikoresho bya gisirikare byatanzwe n’u Bushinwa bitashoboye kuburizamo icyo gitero. Perezida Donald Trump yashimangiye ko Amerika “idashobora kwemera kubona u Bushinwa n’u Burusiya bigirana ubucuti bukomeye mu karere Amerika igenzura,” ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kongera gushyira imbaraga mu kurinda no kugenzura inyungu zazo z’ingenzi mu burengerazuba bwazo.






