Igisirikare cya Congo cyahawe urwamenyo nyuma y’aho gihimbye ikinyoma.
U Rwanda rwatanze umucyo kubiheruka gutangazwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho cyatangaje ko cyafashe umusirikare warwo, ariko rugaragaza ko ari ikinamico.
Mu minsi mike ishize FARDC yagaragaje umuntu yafashe witwa Iradukunda Jean de Dieu, ivuga ko yamufatiye ku rugamba iz’i ngabo zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ni ho rero minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yamaganye ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ko ingabo za FARDC zatweretse uwo zivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda we, utashobora kugaragaza nimero ye mu ngabo z’u Rwanda.”
Nk’uko FARDC yabitangaje, yavuze ko uwo musirikare akomoka mu Ntara y’iburasirazuba, muri Localité ya Ngororero no muri teritware ya Kazaba, izi nzego zimitegekere zikaba zitazwi mu Rwanda, ariko zizwi muri RDC.
Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Ikibazo kiri hano, ni uko izi nzego zimitegekere ziri muri RDC ariko ntiziba mu Rwanda. Abaturage bo mu Rwanda bose bazi neza ko igihugu cyacu kigira intara, uturere, imirenge, utugari n’imidugudu. Nubwo akarere ka Ngororero kabaho kandi biranazwi, kagira imirenge 13 ariko muri yo nta murenge ubamo witwa Kazabi.”
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, yanibukije ko atari ubwa mbere FARDC ihimbye ikinyoma nk’iki, kuko no mu bihe bitambutse nabwo yabikoze, ubwo umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko yari yerekanye uwitwa Ndayambaje Abouba avuga ko ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, ngo akomoka mu gace kitwa Kayonza wari wambaye uniform, nyamara atari ubwa mbere yari yamwerekanye.
Ati: “Ikibabaje ni uko Lt Col Ndjike Kaiko yari yibagiwe ko mu byumweru bike byari bishize, yari yatweretse uwo muntu ngo wari wafashwe yambaye imyambaro ibiranga bigaragara ko atari yarigeze yambara bote za gisirikare mu buzima bwe.”
Nduhungirehe yavuze kandi ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeza kugenda urushaho guhimba ikinyoma, ariko ko ntacyo bizayigezaho.
U Rwanda rwamaganye ibi mu gihe n’umutwe wa M23 wari uheruka ku byamagana, uvuga ko ibikorwa na FARDC kwari ukuyobya uburari.
M23 yanavuze ko ikinyoma cya FARDC kiba kigamije kugira ngo amahanga atamenya ibibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.