Igisirikare cya Israel cya komeje kugaba ibitero mu Ntara ya Gaza mu gihe amahanga akomeje kotsa igitutu iki gihugu guhagarika.
Ni ibitero byongeye kugabwa ku wa Kabiri, bigabwa ku nkambi y’impunzi, iri mu Ntara ya Gaza ho muri Palestine, kandi bivugwa ko ibyo bitero ko byasize bihitanye abarenga 20, abandi benshi barakomereka.
Ibyo bitero kandi ngo byagabwe ku nyubako zitandukanye, zinacyumbikiwemo impunzi, ndetse kandi ibyo bitero ngo byagabwe mu gace ka Deir Al Balah gaherereye mu majyepfo y’umujyi wa Gaza, kubatsemo ibitaro bikomeye akaba ari nabyo byonyine birimo gukora aho bitanga ubuvuzi ku bantu bagera hafi kuri miliyoni.
Ibyo bibaye mu gihe amahanga akomeje kotsa igitutu asaba Israel guhagarika ibitero ku baturage ba Gaza, yo yahisemo kubyongera ivuga ko idateze narimwe kuva ku izima mu mugambi wo kurandura umutwe wa Hamas.
Kuva intambara hagati ya Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas yatangira mu mpera z’u mwaka ushize, abanyapalastine bagera ku bihumbi 36 bamaze kuhasiga ubuzima, naho ibihumbi 83 barakomereka, abandi benshi bava mu byabo barahunga.
MCN.