Igisirikare cya RDC cyongeye gukomoza ku myiteguro kirimo yo gutera u Rwanda.
Umuvugizi w’ingabo za za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), Major Gen Sylvain Ekenge aherutse guhakana amakuru yaregaga igisirikare cyabo ko indege yacyo yavogereye ikirere M23 igenzura, avuga ko ni cyo kirere ari icy’igihugu cyabo, ahita ana hishyura ko ingabo ze ziteguye kwirukana umutwe wa M23 mu bice byose ugenzura, maze ngw’intambara ikajanwa aho yaturutse.
Major Gen Sylvain Ekenge, ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru w’igisirikare, Sous Lieutenant Nzuzi Dexter, ubwo yamubazaga ku itangazo rihurutse gusohorwa na M23 rivuga ko indege y’igisikare cya FARDC yavogereye ikirere cyabo ikagera n’i Bunagana.
Bwana Sylvain Ekenge mu gusubiza iki kibazo, yagize ati: “Mbere na mbere AFC/M23 ntabwo bagenzura cyangwa ngo bafite ububasha kuri iki kirere. Icyo ni kimwe. Icya kabiri, abo bikoraho ni abantu batazi Abanyarwanda, by’umwihariko igisirikare cy’u Rwanda. Ni umujura uvugiriza induru umujura. Nk’i kimenyetso, twe ntabwo twigeze turenga ku gahenge , ahubwo ni RDF iza gutera ibirindiro byacu kandi n’ibirindiro biherereye muri grand Nord. Nk’i birindiro bya Kikovu. Muri Masisi yose kandi byose bigakorwa harengwa ku ihagarikwa ry’imirwano hanyuma bakagereka uko kurenga ku gahenge kuri Fardc. Ndetse mbisobanure neza, Kajugujugu yaba yaravogereye icyo kirere bavuga ko ari iya FARDC, iyo Kajugujugu ntabwo ari iya FARDC dukurikije amakuru nakiriye. Ni Kajugujugu y’igisikare cya Uganda yashakaga kunyura hariya kugira ngo itahe, kuri iyo Kajugujugu yari itashye muri Uganda. None ni gute wabigereka kuri FARDC kandi ari Abanyarwanda barenga buri gihe ku gahenge nk’uko kemejwe mu nama ya Luanda.”
Yakomeje agira ati: “Twebwe abasirikare n’ingabo z’igihugu, twebwe ba ofisiye b’igisirikare cy’igihugu, twebwe ba sous officier, n’abasirikare bato, u Rwanda n’igisirikare cyarwo bazi abo baribo, ntibazahinduka. Uyu munsi tubayeho mu gihe gikomeye kuko ari igihe cyaranzwe n’ubushotoranyi igihugu cyacu cyashyizweho n’u Rwanda. Sinshidikanya na gato ku bushake bwacu no kwiyemeza kurangiza iki kibazo kuko dufite ubushobozi, uburyo, ntitunabuvuge kuko burahari, ni cyo gihe rero kuri twe kurema umwuka wo gukunda igihugu no kukirengera.”
Yongeyeho ko Congo ari wo murage barazwe n’abakurambere, ari yo mpamvu yabo yo kubaho, abaturage ba Congo bakaba babitezeho, nkabashinzwe kurinda igihugu, kubona babohoza ibice byose byigaruriwe na M23.
Ati: “Nibyo twatakaje ahantu. Twatakaje urugamba ariko intsinzi ni iyacu. Intsinzi ya nyuma ni twe kandi sinshidikanya ku kwiyemeza kw’Ingabo za RDC zishyigikiwe n’abaturage bose ba Congo kugira ngo iyi mbogamizi ikurweho. Ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu ku bwibyo tugomba gukora ibishoboka byose kugirango ahantu higaruriwe hose hagarurwe kandi tujyane intambara aho yaturutse.”
Yongeyeho kandi ati: “RDC izakomeza kubaho n’ubuso bwayo bwose bungana na 2,345,409 km2 cyangwa igasibangana ku ikarita ya Afrika tugahinduka abacakara ba Banyarwanda.” Anavuga kandi ko uko azi Abanyekongo aya mahitamo ya kabiri atazigera abaho na rimwe.
Kuri ibi, ashimangira ko ibikenewe byose bakeneye nk’igisirikare byamaze kwegeranywa mu rwego rwo kwitegura icyaba cyose, asaba ingabo kuzarwana zishikamye kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso, yongera gushimangira ko bazajyana intambara aho yaturutse, kandi bakongera kugira RDC igihugu gikomeye ndetse ngo kinubashywe.
Itangazo iki gisirikare cya FARDC cyashyize hanze tariki ya 25/08/2024, cyavuze ko ibyabaye ari ukurenga ku gahenge ndetse n’ubushotoranyi.
Bwana Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri iryo tangazo ryo ku Cyumweru, yagize ati: “Nta ndege ya FARDC cyangwa abafatanyabikorwa bayo yigeze igera mu kirere cya Kivu y’Amajyaruguru.”
MCN.