• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Igitero kidasanzwe cy’ingabo za Israel cyahitanye abantu benshi muri West Bank.

minebwenews by minebwenews
August 30, 2024
in Regional Politics
0
Igitero kidasanzwe cy’ingabo za Israel cyahitanye abantu benshi muri West Bank.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igitero kidasanzwe cy’ingabo za Israel cyahitanye abantu benshi muri West Bank.

Abantu barenga 18 ni bo baguye mu gitero Ingabo za Israel zagabye gikaze mu majyaruguru ya West Bank. Iki gitero ngo cyagabwe neza mu nkambi ziri muri ibyo bice.

Kuva tariki ya 28/08/2024 nibwo igisirikare cya Israel (IDF) cyatangije ibitero karundura ku nkambi za West Bank, zirimo iya Jeni, Tulkarem n’iya Far iri hafi y’igice cya Tubas.

Ibi bitero, ingabo za Israel zabigabye icyarimwe ndetse ngo bikaba byakuye imitima yabenshi, nk’uko amakuru abivuga.

Ni ibitero bikomeye bigabwe muri ibyo bice mu myaka 20 ishize, IDF ikagaragaza ko ishaka kurimbura ibyihebe byakunze kubangamira ingabo zayo ziri muri izo nkambi.

Umunani ni abo mu nkambi ya Jenin, batandatu bo muri Tulkarem, bane bo mu nkambi ya Tubas mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Bivugwa ko abaturage ba Palestine 20 batawe muri yombi n’ingabo za Israel nk’uko byatangajwe n’ibigo bishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Palestine.

Mu nkambi ya Nur Shams yo igisirikare cya Israel cyatangaje ko kuri uyu wa 29/08/2024 cyishe abarwanyi batanu ba Palestine bari bihishe mu musigiti.

Barimo umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za Tulkarem witwa Mohammed Jaber wari uzwi nka Abu Shuja.

IDF yatangaje ko impamvu yishe uyu munyepalestine ari uko yagize uruhare mu rupfu rw’umunya-Israel wishwe arasiwe i Qalqilya mu kwezi kwa Karindwi.

Mu ijoro ryo ku wa 29/08/2024, IDF yongeye kugaba ibitero mu bice byo muri Betelehem y’Amajy’epfo mu nkambi ya Arroub, Amajyaruguru ya Hebron ku gice gihana imbibi na Betelehemu no mu majyaruguru ashyira uburenganzuba bwa Ramallah, igice kiri mu majyaruguru ya Jerusalem.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Israel, Israel Katz yavuze ko bisaba ko abo baturage bimurwa ariko ibyo byihebe byihishe muri Tulkarem na Jenin bikarimburwa.

Umunyamabanga mukuru wa LONI, Gen Antonio Guterress, yasabye ko ibitero Israel yagabye kuri West Bank bihita bihagarikwa mu kwirinda ingaruka ziyongera byateza.

West Bank ni agace kakunze kugibwaho impaka cyane, aho Israel na Palestine buri ruhande rwagaragazaga ko ari agace karwo ariko kugeza uyu munsi nta ruhande ruragahabwa mu buryo bwemewe.

              MCN.
Tags: IDFIgitero gikazeWest Bank

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?