I Bukavu: Urugo rwa major Lokasa rwibasiwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo nyuma y’uko bamutaye muri yombi mu ntangiriro z’iki Cyumweru.
Ni ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/04/2024, nibwo igisirikare cya leta ya perezida Félix Tshisekedi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, cyakoze ubugome ndenga kamere, cyo gusenya urugo rwo kwa major Lokasa mu rwego rwo gushakisha imbunda, nk’uko iy’i nkuru yatanzwe n’abamwe bo muri uwo muryango.
Bavuga ko inzu yo kwa major Lokotsa yatangiye kuzaho abasirikare ba leta ku wa Mbere w’iki Cyumweru, mu gihe kuri uyu munsi ho byabaye ibindi kuko igihe c’isaha z’igitondo haje abasirikare benshi ari nabwo bahise binjirana n’ibikoresho birimo amasuka n’imipanga n’ibindi bikoresho bifasha gusenya bavuga ko bagiye gushaka imbunda.
Mu butumwa bwabamwe bo mu muryango batanze bakoresheje imbuga nkoranya mbaga, buvuga ko kwa major Lokasa hatewe n’abasirikare aho ngo barimo gushaka imbunda mu kuzishaka bagakora ibisa no gusenyagura.
Ubutumwa bu komeza buvuga ko nyuma y’uko bari bamaze guhebura imbunda bashakaga, babise bakora ibikorwa byo kwimba munzu imbere aha herereye mu byumba ndetse ko bimbye nohanze ku rugo.
Ubutumwa bugira buti: “Inzu bayihinduye umusaka ngo barimo gushaka imbunda. Bimbye ahantu hose cyane mu byumba.”
Herekanwe n’amashyusho agaragaza uko bariya basirikare ba FARDC barimo bimbagura munzu ubona urugo baruhinduye umusaka.
Ibyo bibaye mu gihe ku wa Gatatu, tariki ya 17/04/2024 i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Abanyamulenge bagera kuri barindwi bafunzwe bazira kuba ari Abatutsi. Muri aba bafunze harimo na Major Lukasa ndetse na Colonel Kasa wo muri Polisi nawe wahohotewe kubera ari u Munyamulenge.
Guhohotera Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bigenda birushaho kuba bibi, mu gihe byahereye kera ahanini mu 2017.
MCN.