Igisirikare cy’u Burundi cyagize ibyo kivuga kubyo gishinjwa byo gutegura kwica Abanyamulenge .
Bikubiye mu itangazo umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yashyize hanze rihakana ko ingabo zabo zidashobora kwivanga mu kuba mu mugambi wo gushaka gukorera genocide Abanyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.
Iri tangazo ry’igisirikare cy’u Burundi ryagiye hanze ahagana ku wa Gatandatu tariki ya 23/11/2024, rikaba rivuga ko “Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ntaho zihuriye n’amakimbirane ashyamiranyije amoko anyuranye yo muri iki gihugu.
Rigira riti: “FDNB iramagana yivuye inyuma ibitero by’ibinyoma bikubiye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ‘Twirwaneho iheruka gushyira hanze, rishyira mu majwi ingabo z’u Burundi ko zaba zivanga mu makimbirane ashyamiranyije amoko, akorwamo urugomo rugamije kurandura ubwoko.”
Iri tangazo rivuga kandi ko “ugendeye ku bunararibonye n’ubunyamwuga bw’Ingabo zacyo, zidashobora na rimwe kwishora mu makimbirane nk’ayo kuko zidashobora gutezuka ku mikorere zizwiho ku ruhango mpuzamahanga.”
Rikomeza rivuga ko “Ingabo z’u Burundi ziri muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bw’amasezerano u Burundi bwagiranye n’iki gihugu yo kurwanya imitwe y’itwaje imbunda, yaba iy’imbere mu gihugu n’iyabanyamahanga . Iyo kivuga irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’umutwe wa Red-Tabara urwanya Leta y’u Burundi.
Iri tangazo rije risubiza irya Twirwaneho rigize iminsi rigiye hanze. Ryavugaga ko ingabo z’u Burundi zenda gutsemba abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Igisirikare cy’u Burundi kigashyirwa mu majwi nk’igitanga ubufasha bw’ibikoresho ku mitwe iri muri uwo mugambi wo kwica abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Iyo mitwe itungwa agatoki cyane n’i uwa FDLR na Wazalendo.
Ingabo z’igihugu cya RDC (FARDC) nazo zivugwaho gufatanya n’igisirikare cy’u Burundi gutera inkunga umutwe wa FDLR na Wazalendo mu mugambi wo kuzarimbura Abanyamulenge.