• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Igisirikare cy’u Burundi cyagize ibyo kivuga kubyo gishinjwa byo gutegura kwica Abanyamulenge .

minebwenews by minebwenews
November 25, 2024
in Regional Politics
0
Igisirikare cy’u Burundi cyagize ibyo kivuga kubyo gishinjwa byo gutegura kwica Abanyamulenge .
113
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igisirikare cy’u Burundi cyagize ibyo kivuga kubyo gishinjwa byo gutegura kwica Abanyamulenge .

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Bikubiye mu itangazo umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yashyize hanze rihakana ko ingabo zabo zidashobora kwivanga mu kuba mu mugambi wo gushaka gukorera genocide Abanyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.

Iri tangazo ry’igisirikare cy’u Burundi ryagiye hanze ahagana ku wa Gatandatu tariki ya 23/11/2024, rikaba rivuga ko “Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ntaho zihuriye n’amakimbirane ashyamiranyije amoko anyuranye yo muri iki gihugu.

Rigira riti: “FDNB iramagana yivuye inyuma ibitero by’ibinyoma bikubiye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ‘Twirwaneho iheruka gushyira hanze, rishyira mu majwi ingabo z’u Burundi ko zaba zivanga mu makimbirane ashyamiranyije amoko, akorwamo urugomo rugamije kurandura ubwoko.”

Iri tangazo rivuga kandi ko “ugendeye ku bunararibonye n’ubunyamwuga bw’Ingabo zacyo, zidashobora na rimwe kwishora mu makimbirane nk’ayo kuko zidashobora gutezuka ku mikorere zizwiho ku ruhango mpuzamahanga.”

Rikomeza rivuga ko “Ingabo z’u Burundi ziri muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bw’amasezerano u Burundi bwagiranye n’iki gihugu yo kurwanya imitwe y’itwaje imbunda, yaba iy’imbere mu gihugu n’iyabanyamahanga . Iyo kivuga irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’umutwe wa Red-Tabara urwanya Leta y’u Burundi.

Iri tangazo rije risubiza irya Twirwaneho rigize iminsi rigiye hanze. Ryavugaga ko ingabo z’u Burundi zenda gutsemba abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Igisirikare cy’u Burundi kigashyirwa mu majwi nk’igitanga ubufasha bw’ibikoresho ku mitwe iri muri uwo mugambi wo kwica abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Iyo mitwe itungwa agatoki cyane n’i uwa FDLR na Wazalendo.

Ingabo z’igihugu cya RDC (FARDC) nazo zivugwaho gufatanya n’igisirikare cy’u Burundi gutera inkunga umutwe wa FDLR na Wazalendo mu mugambi wo kuzarimbura Abanyamulenge.

Tags: AbanyamulengeFDNBJenoside
Share45Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Cardinal Ambongo yanenze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Cardinal Ambongo yanenze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?