Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje icyo kigiye gukora vuba, kinanyomoza ibyo Red-Tabara iheruka kukivugaho.
Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wemeje ko wivuganye abasirikare 9 b’u Burundi mu gitero wagabye mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 25/11/2025, mu birindiro by’izi ngabo birahitwa Tabunde ho muri Mibunda teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ibi, nibyo u Burundi bwise ibinyoma.
Itangazo umutwe wa Red-Tabara washyize ku mbugankoranyambaga zawo, rivuga ko mu baguye muri icyo gitero, barimo n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel wari uyoboye ibyo birindiro n’icyegera cye. Ariko amazina yabapfuye nti yigeze avugwa muri iryo tangazo rya Red-Tabara.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Red-Tabara yambuye ziriya ngabo z’u Burundi ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo imbunda n’amasasu n’ibindi bikoresho bikora mw’itumanaho.”
Nyuma, igisirikare cy’u Burundi kibicishije mu itangazo cyasohoye ahar’ejo, cyamaganye ibyo Red-Tabara yatangaje, kivuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa. Iryo tangazo rigira riti: “Igisirikare cy’u Burundi kiramenyesha ko itangazo rya Red-Tabara ryuzuye ibinyoma. Igihe cyose uwo mutwe utakaje abarwanyi bawo benshi ku rugamba, umuvugizi wayo, ahita yihutira gutangaza amatangazo nk’ayo. Turasaba ko hatagira n’umwe aha agaciro ibiri mu itangazo by’ibinyoma. Vuba tunagiye kubereka abarwanyi ba Red-Tabara twafashe, n’abandi bishikirije mu ngabo zacyu.”
Ibyo byabaye mu gihe n’ubundi kuva mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka, umutwe wa Red-Tabara wagiye ugabwaho ibitero bikaze, ubigabweho n’igisirikare cy’u Burundi kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Rero, iki gitero Red-Tabara ikaba yaragikoze muburyo bwo kwihimura.