• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, April 25, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Menya ibyimbitse ku biganiro biheruka byo guhindura itegeko nshinga rya RDC.

minebwenews by minebwenews
November 27, 2024
in Regional Politics
0
Menya ibyimbitse ku biganiro biheruka byo guhindura itegeko nshinga rya RDC.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya ibyimbitse ku biganiro biheruka byo guhindura itegeko nshinga rya RDC.

You might also like

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura

Amashyaka ahuriye mu ihuriro rya Union Sacrée ibarizwamo na UDPS ya perezida Félix Tshisekedi, aheruka mu biganiro bigamije kumenya niba yashyigikira umushinga wa Tshisekedi wo kuvugurura itegeko nshinga.

Iri huriro rya Union Sacrée ryashyinzwe mu mwaka w’2020, rishyingwa na perezida Félix Tshisekedi nyuma yo gusesa amasezerano yo gusaranganya imyanya y’ubuyobozi ihuriro CACH ryari ryaragiranye na FCC yo kwa Joseph Kabila.

Abadepite n’abasenateri bahagarariye ishyaka rya UDPS rya perezida Félix Tshisekedi mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, baherutse guhurira mu nama tariki ya 23/11/2024, bafata umwanzuro wo gushyigikira uyu mushinga.

Itangazo ry’iki cyemezo ryasomwe na depite Patrick Matata Makalamba, rigira riti: “Dushingiye ku nenge ziri mu itegeko nshinga, turisanishije n’ubusugire bw’ubutaka bwacu ndetse n’imikorere y’inzego zacu, twese dufashe icyemezo cyo gushyigikira umukuru w’igihugu.”

Byanatangajwe ko ishyaka rya UNC rya perezida w’inteko ishinga mategeko, Vital Kamerhe, ryirinze gufata umwanzuro wo gushyigikira uyu mushinga, abayoboke baryo babanza kuganira kugira ngo bemeranye ku ruhande bagomba guhagararaho ariko ntibarafata umwanzuro.

Ishyaka rya MLC rya minisitiri w’ubwikorezi, Jean Pierre Bemba, na ryo ryirinze gufata icyemezo cyo gushyigikira uyu mushinga, ritegura ibiganiro bihuza abayoboke baryo.

Bemba yanasabye abayoboke b’ishyaka rye, gutekereza byimbitse kuri uyu mushinga, hanyuma bagashyikiriza ubuyobozi bw’iri shyaka ibitekerezo by’uko bawumva.

Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Martin Fayulu w’ishyaka rya ECIDE, Moïse Katumbi wa Ensemble na Delly Sesanga wa Nouvel Elan, biyemeje guhuza imbaraga, bakarwanya uyu mushinga.

Aba barwanya uyu mushinga, banagaragaza ko ugamije kongera manda z’umukuru w’igihugu, ku buryo ushobora gutuma perezida Félix Tshisekedi akomeza kuyobora RDC nyuma yo kurangiza manda ya gatatu, kandi bahamya ko yananiwe kuyobora iki gihugu.

Kuva mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka, perezida Félix Tshisekedi yakomeje kuzenguruka mu Ntara zitandukanye zigize iki gihugu, asobanura ibyiza byo kuvugurura itegeko nshinga agahamya ko ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye guhindurwa.

Tags: IbyimbitseItegeko nshingaRdcUnion Sacrée
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges As part of ongoing efforts to find a lasting solution to the long-standing...

Read moreDetails

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu...

Read moreDetails

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi adaciye ku ruhande yatangaje amagambo akakaye ku rubuga rwitwa “Imbwa”

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakoze ivugurura rikomeye mu buyobozi bw’ingabo, ririmo guhindura abayobozi bashinzwe...

Read moreDetails

Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC

Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC Dans le cadre de discussions menées dans la plus grande discrétion, les États-Unis d’Amérique sont en pourparlers avec...

Read moreDetails

Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC

Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC Mu biganiro bikomeje kurangwa n’ibanga rikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kuganira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku...

Read moreDetails
Next Post

U Burusiya bwarahiriye kwihorera kuri Ukraine yongeye kuyirasisha ibibunda bikaze.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?