Igisirikare cy’u Rwanda cyakoze impinduka ku myambaro yacyo.
Igisirikare cy’u Rwanda kizwi nka RDF, cyakoze impinduka ku myambaro yacyo, kuko utudarapo turiho ibendera ry’igihugu cyabo twambarwaga ku maboko twahinduwe uko tugaragara.
Utu tudarapo twavanwe mu ibara rigaragara duhindurwa mu ibara ritagaragara neza.
Iyi nkuru dukesha ibitangazamakuru byo mu Rwanda, ivuga ko ibyo byatangiye kugaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, ngo hari nyuma y’aho bamwe mu basirikare b’iki gihugu cy’u Rwanda batangiye kugaragara bambaye imyambaro y’igisirikare cyabo iriho utudarapo dushya tutagarara neza.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yemeje aya makuru ubwo yari mu kiganiro na IGIHE akibwira ko izo mpinduka ko zabaye gusa ku myambaro y’igisirikare cya RDF.
Yagize ati: “Aka mbere karabonaga cyane, ariko aka karijimye, nta yindi mpamvu.”
Uyu muvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yakomeje avuga ko bakeneye kuvanaho amabara agaragara cyane, ngo kuko n’imyambaro bagiye bahinduye amabara amwe bakajya kuyandi. Asobanura ko umwambaro wa gisirikare ugomba kugira “camouflage.”
Bizwi ko amabara ya camouflage yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamanswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kugira ngo kibashe kwibumbira mu mabara y’ibimera bikigose.
Iyi camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragaza ikintu neza, mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy’u bwirinzi.