Igisirikare kiyobowe na Gen Kainarugaba Muhoozi cyasenyaguye ibirindiro by’abarwanyi ba LRA.
Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20/08/2024, ingabo za UPDF zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya Joseph Kany washinze umutwe witwaje imbunda wa LRA muri Repubulika ya Centrafrique, ziwambura ibikoresho byinshi by’agisirikare.
Ahagana mu 1987 nibwo umutwe wa LRA washinzwe na Joseph Kony, kandi awushinga agamije ku rwanya ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.
Amakuru yagiye atangwa kuva mu myaka yashize nuko abarwanyi ba Joseph Kany bamwe baba muri Repubulika ya demokarasi ya Congo abandi bakaba baba mu mashyamba yo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, ndetse no muri Sudan.
Bikaba binasanzwe bizwi ko Joseph Kony yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kuva mu 2005 ariko kugeza ubu ntarafatwa.
Mu 2017, leta ya Kampala n’iya Washington DC zahagaritse ibikorwa byo kurwanya LRA, zisobanura ko itakiri umutwe uteye impungenge ku rwego rw’umutekano, bitewe n’uko nta birindiro bizwi abarwanyi bawo bari bagifite.
Nyuma byaje kugaragara ko LRA ikiriho ubwo abarwanyi bayo bagaragaraga muri Centrafrique, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Sudan y’Epfo.
Ibiro bikuru by’ingabo za Uganda byatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bikomeye bya Joseph Kany biherereye mu Burasirazuba by’akarere ka Sam Ouandja kari mu majyaruguru ya Centrafrique.
Ibi biro byagize biti: “Uyu munsi tariki ya 20/08/2024, abakomando ba UPDF ku bufatanye n’ingabo za Sudan y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, bagabye ibitero ku birindiro bitatu bya Joseph Kany muri Centrafrique, mu Burasirazuba bwa Sam Ouandja.”
Binavuga kandi ko “ibyo birindiro kwari bitatu byasenywe byose, kandi hafatwigwamo n’ibikoresho byinshi by’agisirikare. Abarwanyi ba LRA bahungiye muri Centrafrique cyangwa ahandi ku mu gabane wa Afrika bazahigwa.”
Iki gisirikare cya Uganda kiyobowe na Gen Kainarugaba Muhoozi, cyatangaje kandi ko abarwanyi ba LRA bakwiye kurambika imbunda hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe, bitaruko bazakomeza guhigwa ndetse kandi bakomeze gufatwa nk’abanyabyaha.
MCN.