Igitero cya drones mu misozi y’i Mulenge.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye gukora Igitero mu Mikenke zikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Ni igitero amakuru avuga ko izi drones zatangiye gutera ibisasu mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 29/05/2025, aho zabigabye mu Mikenke.
Nk’uko umutangabuhamya yabivuze yagize ati: “Drone yaje iri gutera ibisasu mu Mikenke.”
Iyi nkuru ikavuga ko iyi drone yateye igisasu cya mbere ahagana isaha ya saa munani n’igice z’urukerera. Kandi mbere yuko ibitera yabanjye kugaragara mu kirere cyaho mbere yayo masaha.
Kugeza ubu ntacyangiritse kiratangazwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri icyo gice, usibye kuba iri mu kubitera ku misozi bikayicukura kandi iriho ubwatsi Inka zirishya.
FARDC n’abambari bayo bongeye kugaba ibitero bya drones mu Mikenke mu gihe mu byumweru bitatu bishize zari zabikoze kandi. Kimweho icyo gihe nabwo ntacyo byangije usibye imisozi yakundutse.
Abanyamulemge bavuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo zigaba ibitero bya drones mu Minembwe na Mikenke biturutse i Kisangani.
Nyamara andi makuru yo ku ruhande akavuga ko n’u Burundi ubu buri gufasha Leta y’i Kinshasa gukoresha drones bukarasa muri ibyo bice bituwe n’aba Banyamulenge.
Ibi bitero bya dones mu misozi y’i Mulenge, Leta y’i Kinshasa yabigabye bwa mbere muri ibyo bice mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni mu gihe icyo gihe yabigabye ku misozi ya za Gakangala no mu nkengero zayo. Ibi bitero yarabikomeje na nyuma yaho kugeza n’ubu.