Igitero cyagabwe mu nkengero za centre ya Minembwe, cyasubijwe inyuma rugikubita.
Igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye kuri Kalongi mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bagisubije inyuma, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Kalongi ni imwe mu mavilage aherereye mu Burasizuba bwa komine ya Minembwe, werekeza mu bice bigana ahatuwe n’Ababembe byo muri secteur ya Mutambara muri teritware ya Fizi.
Ahagana mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/05/2025, ni bwo ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye igitero muri iki gice cya Kalongi gisanzwe gituwe n’abasivili benshi, aho n’aba barwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bari aho hafi.
Nyuma y’aho icyo gitero kigabwe muri kiriya gice, Twirwaneho na M23 bahise bacyerekezamo, ubundi ibyo kurasa imbunda bihabwa umwanya.
Amakuru ava muri icyo gice ahamya ko iryo rasana ryabaye umwanya muto, kuko ririya huriro ry’ingabo zo kuruhande rwa Leta zagabye kiriya gitero bahise bakizwa n’amaguru.
Kugeza ubu ntabyangiritse biratangazwa, ariko amakuru yibanze agaragaza ko hari abaturage bari bavuye mubyabo barahunga, nubwo bongeye kubigarukamo.
Ndetse kandi bivugwa ko ku ruhande rwa Twirwaneho na M23 ntawapfuye cyangwa ngwakomereke, mu gihe ku ruhande rwagabye kiriya gitero byavuzwe ko hatorogawe imirambo yabo itatu, n’imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 n’amasasu yayo.
Iki gitero kije gikurikira ikindi iri huriro ry’ingabo za Congo ziheruka kugaba mu gice cya Mukoko kitari mu ntera ndende uvuye aha kuri Kalongi.
Amakuru yatanzwe icyo gihe yavugaga ko uru ruhande rwa Leta rukunze kugaba ibitero ku Banyamulenge, rwakibabarijwemo, kuko rwambuwe imbunda zikomeye zirimo iza musaada n’izindi zito. Rwamburwa kandi n’amasasu menshi.
Sibyo gusa, kuko kandi uru ruhande rwa Leta rwagitakarijemo n’abasirikare bayo, barimo ab’u Burundi, aba FARDC, FDLR na Wazalendo.
Kuva Twirwaneho na M23 byafata isantire ya Minembwe, tariki ya 21/02/2025, inkengero zayo zimaze kugabwamo ibitero byinshi, aho iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa rubigaba mu rwego rwo kugira ngo bisubize iki gice cy’i ngenzi gituwe cyane n’Abanyamulenge.
Ubundi Minembwe izwiho kuba yibitseho ubutunzi kamere butandukanye, burimo zahabu, ubutaka bwera cyane kubihingwa, ndetse kandi izwiho kuba igira n’ubworozi bwiza bw’inka n’andi matungo magufi.