Igitero cyo mu Kirere mu Rugezi Cyasize Igihombo mu Birindiro by’Ingabo za FARDC n’Abazifasha
Minembwe Capital News (MCN)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25/11/2026, drone itaramenyekana ubwoko bwayo yateye ibisasu mu birindiro by’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, mu gace ka Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye agaragaza ko iyo drone yaturutse mu cyerekezo cya Baraka, muri Teritwari ya Fizi, mbere yo kugaba igitero ku birindiro by’izo ngabo n’imitwe yitwaje intwaro bivugwa ko ikorera hamwe muri ako gace.
Amakuru MCN yahawe avuga ko icyo gitero cyasize igihombo gikomeye mu ruhande rwagabweho igitero. Gusa, kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare nyawo w’abasirikare bahitanywe n’icyo gitero cyangwa abakomeretse.
Rugezi ni agace kamaze iminsi kaberamo imirwano hagati y’impande zihanganye. Amakuru ahari avuga ko igice kimwe cy’ako gace kigenzurwa na FRN, mu gihe ikindi kiri mu maboko ya FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi imirwano ikomeje kubera muri Rugezi, agace gaherereye mu majyepfo ya Minembwe, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kukagenzura.
Minembwe Capital News (MCN)
