• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, April 25, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 24, 2026
in Regional Politics
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

You might also like

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura

Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, riri kunyura mu bihe bikomeye by’ukutumvikana n’urunturuntu rushobora guhindura icyerekezo cy’igihugu. Umwuka mubi umaze iminsi ugaragara hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka, by’umwihariko Umunyamabanga Mukuru waryo, Révérien Ndikuriyo, uri gukomeza gututumba, bituma benshi bibaza aho politiki y’u Burundi igana.

Amakuru aturuka mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi agaragaza ko umuzi w’uku kutumvikana uhera ku kibazo cy’umukandida uzahagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027. Perezida Ndayishimiye, uri ku butegetsi kuva mu 2020, arifuza kongera kwiyamamaza, mu gihe hari igice cy’abayobozi bakuru b’ishyaka batabyemera, bakifuza undi mukandida mushya.

Muri urwo rwego, hagiye hagaragara itsinda ry’abanyamuryango ba CNDD-FDD biyise “Bene Samurarwa”, bashyigikiye ku mugaragaro Perezida Ndayishimiye. Tariki ya 06/12/2025, aba banyamuryango bahuriye mu nama yabereye mu yahoze ari Intara ya Cankuzo (ubu iri mu Ntara ya Buhumuza), bafata icyemezo cyo kumushyigikira nk’umukandida wa CNDD-FDD mu matora yo mu 2027.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Intebe, Marie-Chantal Nijimbere, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD, Cyriaque Nshimirimana, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bakomoka mu Ntara ya Buhumuza, abasirikare bakuru n’abashoramari bafite ijambo mu gihugu. Ibi byafashwe na benshi nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Perezida Ndayishimiye afite inkunga ikomeye mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu.

Ku rundi ruhande, Révérien Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca (uyobora Sena) na Gélase Daniel Ndabirabe (Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko) ntibagaragaye muri iyo nama, kandi amakuru avuga ko badashyigikiye icyemezo cyo gushyigikira Ndayishimiye nk’umukandida wa CNDD-FDD.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo Ndikuriyo yafashe cyo kwegura ku mwanya wa Senateri mu ntangiriro z’u kwezi kwa cumi nabiri 2025 kitari gisanzwe, ahubwo cyari kigamije kumuha umwanya uhagije wo kwiyubaka no gutegura ahazaza he muri politiki y’ishyaka. Amakuru yizewe avuga ko amaze igihe akora ubukangurambaga bukomeye imbere muri CNDD-FDD, yegeranya inkunga y’abanyamuryango bafite ijambo, by’umwihariko abahoze mu nzego z’umutekano n’abagize uruhare rukomeye mu mateka y’ishyaka.

Abatavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Ndayishimiye bashingiye cyane ku bibazo by’ubukungu igihugu kimazemo imyaka. Kuva mu 2022, u Burundi bwahuye n’izamuka ry’ibiciro, ibura ry’amadevize, igabanuka ry’ishoramari n’ingorane mu bucuruzi mpuzamahanga. Ibi byatumye igice cy’abanyamuryango ba CNDD-FDD n’abaturage batangira gushidikanya ku cyerekezo cy’ubuyobozi buriho.

Hari kandi n’icyemezo cyafashwe cyo kohereza ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Nubwo Leta ivuga ko ari mu nyungu z’umutekano w’igihugu n’akarere, hari ababona ko ibyo bikorwa byashyize igisirikare mu kaga, cyane ko hari amakuru avuga ko zimwe muri izo ngabo zakunze kugabwaho ibitero bikomeye n’ihuriro AFC/M23.

Ubwo hamurikirwaga igitabo “Une Nation en Marche” muri hoteli Club du Lac Tanganyika tariki ya 14/01/2026, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku makimbirane ari imbere mu buyobozi. Mu magambo yasamiwe hejuru, yavuze ko hari abo bakorana batamugira inama nkana, bagamije kumutesha icyizere no kumusimbura mu gihe yatsindwa.

Yagize ati: “Bamwe banga kungira inama, batekereza ko nintsindwa bazansimbura. Ariko ntsinzwe, si jye njyenyine nzaba ntsinzwe ni igihugu cyose kiba gitsinzwe.” Aya magambo yafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko Perezida azi neza ko ahanganye n’imbogamizi zikomeye imbere mu ishyaka rye.

Ku rundi ruhande, na we avugwaho kugerageza kwegezayo Ndikuriyo mu nzego zimwe na zimwe z’ishyaka no mu miyoborere, amufata nk’umunyapolitiki ushobora kumubangamira bikomeye mu matora y’ishyaka azagena uzarihagararira mu 2027.

Tariki ya 25/01/2026, abanyamuryango ba CNDD-FDD bazahurira mu nama y’Inteko Rusange ikomeye cyane. Iyi nama iteganyijweho gufata ibyemezo bikomeye birimo guhindura bamwe mu bayobozi b’ishyaka, impinduka mu nzego z’umutekano w’igihugu, ndetse bikaba bishoboka ko hanatangarizwa icyemezo kijyanye n’umukandida uzahagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2027.

Abasesenguzi bemeza ko icyerekezo u Burundi bugana kizashingira ku myanzuro izava muri iyi nama no ku buryo iri hangana rizakemuka. Niramuka rishyizwe ku murongo mu bwumvikane, CNDD-FDD ishobora kongera kwiyunga no gukomeza kugenga igihugu mu mahoro. Ariko riramutse rirenze urugero, rishobora gutuma habaho amacakubiri akomeye mu ishyaka, bikagira ingaruka ku mutekano, ku bukungu no ku miyoborere y’igihugu muri rusange.

Mu mateka ya politiki y’u Burundi, amakimbirane yo mu mashyaka akomeye yakunze gutanga isura y’ahazaza h’igihugu. Ni muri urwo rwego benshi bategereje kureba niba u Burundi buzakomeza inzira yo gushimangira ituze n’ubwiyunge, cyangwa niba uru runturuntu rushobora kurushora mu bihe bishya by’ihangana rya politiki rifite ingaruka zikomeye ku baturage n’akarere kose.

Tags: CND FDDNdayishimiyeNdikuriyo
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges

The Fifth Meeting in Washington Between Rwanda and the DRC Highlights Progress and Remaining Challenges As part of ongoing efforts to find a lasting solution to the long-standing...

Read moreDetails

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

by Bahanda Bruce
April 24, 2026
0
Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye

Inama ya Gatanu i Washington hagati y’u Rwanda na RDC yagaragaje aho ibintu bigeze n’imbogamizi zisigaye Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu...

Read moreDetails

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi adaciye ku ruhande yatangaje amagambo akakaye ku rubuga rwitwa “Imbwa”

Impinduka zikomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iturika rikomeye ry’ububiko bw’intwaro i Bujumbura Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakoze ivugurura rikomeye mu buyobozi bw’ingabo, ririmo guhindura abayobozi bashinzwe...

Read moreDetails

Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC

Les États-Unis envisagent de transférer des réfugiés afghans en RDC Dans le cadre de discussions menées dans la plus grande discrétion, les États-Unis d’Amérique sont en pourparlers avec...

Read moreDetails

Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC

by Bahanda Bruce
April 23, 2026
0
Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC

Amerika igiye kwimurira impunzi z’Abanyafghanistan muri RDC Mu biganiro bikomeje kurangwa n’ibanga rikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kuganira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku...

Read moreDetails
Next Post
Abanyamulenge: Amavu n’Amavuko, Inkomoko n’Imiryango Ibagize

Abanyamulenge: Amavu n’Amavuko, Inkomoko n’Imiryango Ibagize

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?