Ihererekanyabubasha i Tehran: Mojtaba Yatorewe Gusimbura Ayatollah ku Buyobozi bw’Ikirenga bwa Iran
Mu bihe by’ihungabana rikomeye muri politiki y’akarere ka Tuwayeri no ku rwego mpuzamahanga, haravugwa inkuru y’uko umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei, witwa Mojtaba Khamenei, yatorewe kuba Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, asimbuye se uherutse kwicwa.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye za politiki n’umutekano muri Iran avuga ko iri hererekanyabubasha ryabaye nyuma y’inama zidasanzwe zahuje abayobozi bakuru b’igihugu, barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Abahanga mu by’iyobokamana (Assembly of Experts), ari na yo ishinzwe gutora no kwemeza Umuyobozi w’Ikirenga.
Biravugwa ko iyimikwa rya Mojtaba Khamenei ryashyigikiwe cyane n’Umutwe w’Ingabo za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), umwe mu mitwe ikomeye kandi ufite ijambo rikomeye mu bya politiki, umutekano n’ubukungu bw’iki gihugu.
IRGC yashinzwe mu 1979 nyuma y’Impinduramatwara ya Kisilamu yayobowe na Ruhollah Khomeini, igamije kurinda amahame ya Repubulika ya Kisilamu no gukumira icyahungabanya ubutegetsi bwayo. Mu myaka yakurikiyeho, uyu mutwe wagiye wagura imbaraga, ugera aho uba kimwe mu bigize urufatiro rw’ubutegetsi bwa Tehran.
Abasesenguzi bemeza ko gushyigikirwa na IRGC ari kimwe mu byatumye Mojtaba Khamenei abona amahirwe akomeye yo gusimbura se, nubwo atigeze agira umwanya uzwi cyane mu buyobozi bwa Leta ku mugaragaro.
Muri Repubulika ya Kisilamu ya Iran, Umuyobozi w’Ikirenga ni we ufite ijambo rya nyuma ku byemezo bikomeye by’igihugu, birimo igenamigambi rya gisirikare, politiki y’ububanyi n’amahanga, ndetse no kugenzura inzego nkuru z’umutekano.
Uyu mwanya washyizweho nyuma y’Impinduramatwara yo mu 1979, maze utangira gufatwa na Ruhollah Khomeini. Nyuma y’urupfu rwe mu 1989, yawusimbuweho na Ali Khamenei, wagiye awuyobora imyaka irenga mirongo itatu, agira uruhare rukomeye mu kuyobora Iran mu bihe by’ibihano mpuzamahanga, intambara z’amarenga n’ibibazo by’akarere.
Mu gihe iri hererekanyabubasha rikomeje kuvugwa, Leta ya Israel yatangaje ko itazihanganira politiki ya Iran iyibangamira. Hari amakuru avuga ko Israel ishobora kwibasira uwaba yasimbuye Ali Khamenei, mu rwego rwo gukomeza igitutu kuri Tehran.
Israel na Iran bamaze imyaka myinshi mu makimbirane ashingiye ku bikorwa bya porogaramu ya kirimbuzi, inkunga Iran iha imitwe irwanya Israel mu karere, ndetse n’intambara zibera mu bihugu nka Syria na Lebanon.
Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bushya bushobora gufata icyerekezo gikakaye kurushaho mu bya gisirikare no mu mubano mpuzamahanga.
Iyimikwa rya Mojtaba Khamenei, niba ryemejwe burundu n’inzego zibishinzwe, rishobora gusobanura icyerekezo gishya cyangwa gukomeza umurongo wa se mu bijyanye no kurinda amahame ya Repubulika ya Kisilamu.
Abasesenguzi bagaragaza ko niba IRGC izakomeza kugira ijambo rikomeye mu byemezo bya politiki, Iran ishobora gukomeza inzira yayo yo kwigenga no kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga, nubwo byakomeza kuyishyira mu makimbirane n’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi aya makuru, haribazwa niba iri hererekanyabubasha rizazana ituze n’ihinduka ryimbitse muri Iran, cyangwa niba rizakomeza kongera umwuka mubi hagati yayo na Israel, bikaba byagira ingaruka ku mutekano w’akarere kose ka Tuwayeri no ku isi muri rusange.






