Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC ryungutse andi maboko mashya.
Ni bikubiye mu nyandiko zashinzwe hanze n’ishyaka rya AREP risanzwe ribarizwa mu ihuriro rya UNION SACREE ya perezida Félix Tshisekedi, aho iz’i nyandiko zimenyesha ko Me Doudou Tikaïleli wari usanganywe imirimo itandukanye muri iri shyaka yifatanije na AFC ya Corneille Nangaa irwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Nk’uko iz’i nyandiko zibigaragaza n’uko madame Doudou Tikaïleli yari umuyobozi w’ungirije wa Leta ushinzwe gushyira mu bikorwa, ubukangurambaga ndetse kandi akaba yari umwe mu bashinzwe ibibazo by’amatora muri Federasiyo yo mu Ntara ya Tshopo.
Iz’i nyandiko zinagaragaza kandi ko madame Doudou Tikaïleli yinjiye muri iri shyaka rya AREP ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri umwaka w’ 2023, aza kwegura kuri izi nshingano, mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, nyuma yo kugaya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ari nabyo byatumye agana muri AFC.
Iz’i nyandiko zikomeza zivuga ko mu ntangiriro z’iki Cyumweru abo muri iri shyaka rya AREP bagize gutya babona madame Doudou Tikaïleli arimo gukoresha ibiganiro mu ihuriro rya AFC ya Corneille Nangaa, bityo iri shyaka rihita rifata icyemezo cyo kumenyesha ko Madame Doudou atakiri umwe mu bagize ishyaka rya AREP risanzwe ribarizwa mu ihuriro rya UNION SACREE ya perezida Félix Tshisekedi.
Madame Doudou Tikaïleli ni imvukire yo muri iyi Ntara ya Tshopo ari nayo Corneille Nangaa avukamo.
Doudou azwi kandi no kuba yarigeze kuba kandida mu matora ya Guverineri w’iyi Ntara ya Tshopo yahoze yitwa Kisangani.
Amakuru ava muri ibyo bice, yemeza neza ko ubu madame Doudou Tikaïleli yakiriwe neza muri AFC , ndetse amashusho hari naho amugaragaza ari gukoresha ibiganiro mu ngabo za M23 isanzwe ibarizwa mu ihuriro rya AFC.
MCN.