M23 yamaganye ubwicanyi bukorerwa abasivile bukozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki yanyujije ku rukuta rwe rwa x, yamagana yivuye inyuma ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Muri ubwo butumwa Kanyuka yagize ati: “Twa maganye byimazeyo ubwicanyi bukomeje gukorwa n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo cyane cyane Fardc, Fdlr, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare harimo Wazalendo n’imbonerakure z’u Burundi.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga kandi buti: “Izi ngabo mu kwica abasivile bituma abaturage bava mu byabo kandi bagakomeza kubaho bahangayitse.”
Yanaboneyeho kuvuga ko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28/05/2024, ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryishe abasivile umunani bo mu gace ka Kimoka no mu nkengero zaho, mu gihe abagera kuri 2 bo bakomeretse bikabije nk’uko Kanyuka yakomeje abivuga.
Ibyo bibaye mu gihe kandi ku wa Mbere w’iki Cyumweru turimo, iri huriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa ryishe abaturage baturiye ibice byo muri Kikuku aho ndetse byavuzwe ko ryishe abasivile barenga barindwi abandi bagera ku icyenda barakomereka.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka buvuga ko ku ruhande rwa M23 bazakomeza kurwana ku baturage b’abasivile kandi ko bazaharanira kureba icyazanira aba baturage amahoro n’umutekano.
MCN.