Ijoro ryaraye rikeye ngo ryari umubabaro ku baturiye u mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni amakuru akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga, avuga ko kubera abajura baraye barasagura amasasu menshi i Goma ijoro ryose ryo kuri uyu wa Kabiri rishira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21/08/2024, Abanye-goma byatumye barara biruka ndetse bakanikanga burinda buca.
Umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wakunze guhura n’ibibazo by’u mutekano muke ahanini biva ku bajura bibisha intwaro kandi z’ubwoko bwose, ni mu gihe bamwe baza bwitwaje grenade, AK-47, ndetse n’abandi hari ababa bafite imbunda zirimo iza Mashin gun.
Aya makuru avuga ko amasasu yatangiye kuraswa ku mugoroba w’ajoro w’ejo hashize, ndetse aza kongera kumvikana igihe c’isaha z’ijoro ryaraye rikeye ngo nk’igihe c’isaha ya saa tanu na nyuma yazo.
Kandi nk’uko iy’inkuru ibivuga amasasu menshi yavugiye mu duce twa Kasika na Katindo ho muri uyu mujyi wa Goma.
Binavugwa kandi ko abaturage baturiye uyu mujyi wa Goma, bavuga ko bikomeza kuba bibi kurushaho kuko umutekano muke uvugwa mu bice byose by’u mujyi.
Umwe mu banyamakuru baturiye ibyo bice, Rodriguez Katsuva, yashize inyandiko hanze akoresheje imbuga nkoranya mbaga, avuga ko abiba bamena inzugi, bagakomeretsa abaturage bamwe bakubiswe ingumi abandi batewe ibyuma.
Kandi yongeraho ko ubufasha bwa Polisi budahagije.
Ukurikiye Sosiyete sivile muri teritware ya Nyiragongo, Jean Mambo Kawaya, nawe yumvikanye atabaza umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru uyiyobora gisirikare, Major Gen Peter Cirumwami Nkuba nyuma y’uko amasasu yari yarashwe cyane ku mugongo wo ku wa Kabiri agasiga akomerekeje abantu batatu.
Abakomeretse barimo umugore n’abagabo babiri bose barashwe amaguru.
Teritware ya Nyiragongo niyo teritware ipakanye n’umujyi wa Goma.
Uduce twarasiwemo abantu turi mu nkengero z’umujyi wa Goma, muri Grupema ya Munigi nka hitwa Turungu, ubwo ayo masasu yavugaga hari igihe c’isaha ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba wajoro.
Hari na video yashizwe hanze igaragaza abaturage biruka bahunga amasasu, ndetse n’abo bakomeretsemo bamwe aho bahise bajanwa mu bitaro, nk’uko iyi video ibyerekana.
Ibyo byabaye mu gihe, inzego zishinzwe umutekano zari ziheruka gufata ingamba zo guhashya amabandi arimo abasirikare n’abapolisi n’urubyiruko rwa Wazalendo rusanzwe rufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.
Ikibabaje, mu bihe bitandukanye ubuyobozi bwagiye bugaragaza ko abafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi i Goma harimo na bamwe mu bashinzwe umutekano.
MCN.