Iki gitondo FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR Bahuye n’Igihombo Gikomeye mu Mirwano yo mu Minembwe
Amakuru aturuka mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko imirwano ikomeje guhuza ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, ihanganye na MRDP-Twirwaneho, ikomeje gufata indi ntera, aho bivugwa ko uruhande rwa FARDC n’abafatanyabikorwa barwo rwahuye n’igihombo gikomeye mu bice bihuza Lundu na Bidegu, ku gasozi ka Ruhinamavi.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’abari hafi y’aho hantu avuga ko mu cyumweru gishize habaye imirwano ikomeye i Lundu na Bidegu, aho ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bivugwa ko zatakaje umusirikare ukomeye wari ufite ipeti rya Colonel, wari Komanda Secteur wabo.
Nk’uko amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace abivuga, imwe mu mpamvu zatumye habaho kongera gukaza ibikorwa bya gisirikare muri Lundu ni uko hari abasirikare ba FARDC, bafatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, bagiye gushaka umurambo w’uwo Komanda Secteur wabo bivugwa ko yaguye mu mirwano yabereye muri Lundu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ayo makuru akomeza avuga ko uwo murambo waje kuboneka mu gace ka Ruhinamavi muri Lundu, hafi y’ahazwi nko kwa Gakina, aho bivugwa ko habereye imirwano ikomeye hagati y’impande zombi ubwo bari mu gikorwa cyo kuwutora muri iki gitondo.
Umwe mu baturage wahaye amakuru Minembwe Capital News yagize ati:
“MRDP-Twirwaneho bari gukubita cyane uruhande rw’abo bahanganye. Ubu bari gukomeza kubirukana mu bice bya Lundu berekeza mu Rubemba bagana muri Bicumbi.”
Nubwo bidashoboka kwemeza mu buryo bwigenga imibare nyayo y’abaguye muri iyi mirwano, amakuru ava ku baturage n’andi masoko yo muri ako gace avuga ko hari abasirikare benshi ba FARDC n’abarwanyi babafasha baguye muri iyi mirwano ikomeje kubera muri utu duce. Hari kandi amakuru atarashyirwa ku rwego rwo kwemezwa avuga ko abagera kuri 9 bo ku ruhande rwa FARDC n’abafatanyabikorwa bayo baguye muri iyi mirwano yabaye mukanya gato gashize.
Biranavugwa kandi ko ubwo twandikaga iyi nkuru, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari bamaze kwambuka mu Rubemba, bahunga berekeza muri Bicumbi.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Minembwe bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano hagati y’impande zihanganye bishobora kurushaho guhungabanya umutekano w’abaturage basanzwe, cyane cyane muri Lundu, Bidegu n’utundi duce twegereye santere ya Minembwe, aho abaturage benshi bakomeje guhunga ingo zabo kubera ubwoba bw’amasasu n’intambara zikomeje kwaduka.
Ni mu gihe impande zishyigikiye MRDP-Twirwaneho zikomeje kuvuga ko zifite ibirindiro bikomeye muri utu duce kandi ko zikomeje guhangana n’ibitero by’ingabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo.
Minembwe Capital News irakomeza gukurikirana iby’iyi mirwano kugira ngo ibagezeho amakuru yizewe uko agenda avugururwa.
Minembwe Capital News





