Ikiganiro Cyihariye na Nangaa Kigaragaza Impinduka, Imbogamizi n’Icyerekezo cya AFC/M23 Nyuma y’Umwaka Umwe Ifashe Umujyi wa Goma
Umunsi nk’uyu tariki ya 27/01/2025, hashize umwaka umwe umujyi wa Goma ugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, nyuma y’ibikorwa by’intambara byakuruye amaso y’isi yose. Icyo gihe cyabaye intangiriro y’igihe gishya kuri uyu mutwe, uvuga ko wafashe icyemezo cyo kwirwanaho no kwiyobora, nyuma yo kubona ko amahanga atigeze aha agaciro ibibazo by’igihe kirekire byerekeranye no kubahiriza uburenganzira bw’Abanye-Congo.
Uyu munsi, Goma yo mu ntangiriro za 2024 n’iyo mu ntangiriro za 2026 bivugwa ko ari isi ebyiri zitandukanye. Abawutuye n’abawugenderera bawusobanura nk’umujyi utekanye cyane, usukuye kurusha mbere hose, urimo kubakwamo ibikorwa remezo bitandukanye, kandi utanga ubwisanzure bwo kugenda ku manywa na nijoro nta bwoba.
Ku wa Mbere tariki ya 26/01/2026, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagiranye ikiganiro cyimbitse n’itangazamakuru i Goma. Muri icyo kiganiro, yagarutse ku byagezweho mu mwaka umwe ushize, ashimangira ko urugamba rwo gusaba no kurengera uburenganzira bw’Abanye-Congo ruzakomeza kugeza rubayeho mu buryo busesuye.
Nangaa yavuze ko AFC/M23 itageze i Goma mu bihe bisanzwe, asobanura ko basanze umujyi uri mu bibazo bikomeye: amazi n’amashanyarazi byari byaraciwe, amabanki yarafunze, ubukungu bwarahagaze, mu gihe abaturage baribabayeho mu bwoba no mu bukene bukabije.
Ati: “Twahasanze abaturage bababaye cyane. Goma yari yanduye bikabije. Ariko twafashe inshingano zo gukemura ibibazo byihutirwa. Amazi twayagaruye mu minsi itatu gusa, naho amashanyarazi agaruka mu cyumweru kimwe.”
Ku bijyanye n’isuku, hashyizweho gahunda z’imirimo rusange ihuza abaturage, bigatuma Goma ivugwa nk’umwe mu mijyi isukuye kurusha indi yose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yongeyeho ko ikibazo cy’impunzi n’abimukira b’imbere mu gihugu, barenga miliyoni imwe, cyari gikomeye cyane. Icyakora, yavuze ko nyuma y’uko umutekano ushyizweho, benshi batashye mu byabo no mu duce bakomokamo.
Ku kibazo cy’umutekano, Nangaa yashimangiye ko ari wo shingiro rya byose. Yavuze ko Leta ya Kinshasa yari yarahaye intwaro abasivili binyuze mu matsinda ya Wazalendo, bikiyongeraho abagizi ba nabi n’abantu batari barigeze bahabwa amahugurwa ya gisirikare.
Ati: “Twakoze igikorwa cyo kwambura intwaro abasivili. Nubwo kitararangira burundu, umusaruro warabonetse.”
Yavuze ko kuri ubu i Goma hatakivugwa urusaku rw’amasasu nijoro, ko amatsinda y’abajura azwi nka ‘Quarante Voleurs’ yamaze gusenywa burundu, kandi ko abaturage bakora imirimo yabo batekanye.
Hashyizweho kandi polisi ishinzwe kurinda abaturage n’ibyabo, gushyira mu bikorwa amategeko no kubungabunga ituze rusange, bigatuma ingendo n’ubuhahirane bigenda neza nta nkomyi.
Uretse umutekano, imiyoborere na yo yashyizwe ku murongo. Hashyizweho ba guverineri, abayobozi b’imijyi, abayobozi ba ma grupema n’ab’uduce, ku buryo inzego z’ubuyobozi zisigaye zikora neza.
Mu rwego rw’ubutabera, hashyizweho komisiyo y’agateganyo ikurikirana imanza, mu gihe hakomeje gushyirwaho inkiko zibanze i Goma n’i Bukavu, ubushinjacyaha n’izindi nzego z’ingenzi.
Ku rwego rw’ubukungu, umutekano wagize uruhare rukomeye mu gutuma abaturage basubira mu mirima no mu bikorwa by’ubuhinzi. Mu bice bya Masisi, by’umwihariko i Ngungu, umusaruro w’ibirayi wiyongereye cyane. Ku mipaka ya Grande Barrière na Bunagana, inka nyinshi zambuka buri munsi, mu gihe abari barahungiye ahandi bakomeje gusubira iwabo.
AFC/M23 yatangije kandi umushinga munini wo guhinga ibigori kuri hegitari zirenga 400, umusaruro ukaba utegerejwe mu gihe cya vuba.
Nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa, Nangaa yavuze ko hakiri imbogamizi zishingiye ku gufungwa kw’amabanki no kubura amafaranga ku baturage, ibintu yise “intambara y’ifaranga.”
Mu burezi, yavuze ko umwaka w’amashuri warangiye neza, ndetse ku nshuro ya mbere mu myaka itanu, intara ebyiri zasohoye ibisubizo byemewe by’ibizamini bya leta. Amashuri makuru na za kaminuza byakomeje gukora nta nkomyi, mu gihe ibitaro bikomeje gutanga serivisi, hakaba hari n’ibindi biri kubakwa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku bijyanye n’ishoramari, imihanda irimo kuvugururwa ku buryo bugaragara. Umuhanda Goma–Walikale unyuze muri Masisi n’umuhanda Rutshuru–Goma uri gusubirwamo, ibintu abaturage benshi bavuga ko batari barigeze babona mu buzima bwabo.
Ku kibazo cy’ibiganiro bya politiki, Nangaa yashimangiye ko AFC/M23 ihora yemera ko igisubizo kirambye cy’ibibazo biri mu gihugu ari ikiganiro. Yagarutse ku biganiro byabereye i Nairobi, i Luanda n’i Doha, avuga ko nubwo hari intambwe yatewe, Perezida Félix Tshisekedi atarashyira mu bikorwa ibyumvikanyweho, birimo kurekura imfungwa za politiki no kubahiriza agahenge.
Yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha intambara nk’inzira yo kwikungahaza no gukomeza guhungabanya amahoro.
Ku biganiro bishya bishobora kubera i Kinshasa cyangwa i Luanda, Nangaa yavuze ko biteguye kubyitabira, ariko asaba ko habanza gusobanurwa neza uko ibyavuye mu biganiro bya Doha bizashyirwa mu bikorwa.
Yasoje ashimangira ko kubaka icyizere ari ingenzi mbere y’uko habaho ibiganiro bya bose. Yagaragaje impungenge ku ifungwa ry’abantu batandukanye babanyapolitiki n’abasirikare bakuru, avuga ko ibyo bidatanga icyizere cy’ibiganiro by’ukuri.
Ati: “AFC/M23 ni imbaraga zidashobora gutsindwa. Amahoro arambye azagerwaho binyuze mu biganiro by’ukuri, bigamije gukemura imizi y’ikibazo no kubahiriza uburenganzira bw’Abanye-Congo bose.”
Iyi nkuru igaragaza ishusho y’imyaka ishize n’icyerekezo AFC/M23 ivuga ko ifite ku hazaza ha Goma n’igihugu muri rusange, mu gihe amahanga akomeje gukurikirana hafi ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






