Ikiganiro Gikomeye Hagati ya Ukraine na Amerika ku Hazaza h’Amahoro
Abayobozi bakuru ba Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bongeye guhurira i Paris mu Bufaransa mu biganiro byihariye bivugwa ko bikomeye kandi byiganjemo ingingo ziremereye. Amakuru aturuka mu begereye impande zombi agaragaza ko ibi biganiro byibanze cyane ku bibazo bikakaye, cyane cyane ku turere twa Ukraine twafashwe ku ngufu n’ingabo z’u Burusiya (Moscow).
Ibi biganiro byabereye i Paris bikurikiye umwanzuro wafashwe ejo hashize tariki ya 0701/2026, n’abayobozi b’i Burayi barimo u Bufaransa n’u Bwongereza, bemeranyije kwitegura kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Ukraine. Uwo mugambi w’u Burayi washyigikiwe ku mugaragaro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhuza no kuyobora ibiganiro bigamije gushakira umuti urambye intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Haravugwa ko izi nama z’i Paris zishobora kuba intambwe ikomeye mu gushaka igisubizo kirambye ku ntambara imaze igihe ihungabanya umutekano w’u Burayi n’isi muri rusange. Icyakora, inzira iganisha ku mahoro iracyari ndende, bitewe n’uko ingingo ziri ku meza y’ibiganiro zirimo ikibazo cy’ubutaka, ubusugire bwa Ukraine ndetse n’inyungu z’ibihugu bikomeye. Ibi byose bisaba ubwitonzi, ubushishozi n’ubwumvikane buhanitse mu bya dipolomasi.






