Ikivugwa ku masezerano y’u Rwanda na Congo, mu gihe ikibazo cy’ Abatutsi ba Banye-Congo cyo kwirengangizwa na Amerika.
Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda ni ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari, kajahajwe n’intambara ndetse n’amakimbirane adashyira, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirajwe inshinga n’ayo makimbirane ari na yo mpamvu ikomeje guhuza impande zirebwa n’icyo kibazo.
Kubera ikibazo cy’umutekano muke FDLR yagiye iteza nyuma yo guhungira muri RDC, yagiye ishaka kongera gusubira guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyatumye u Rwanda rwinjira mu ntambara ya mbere ya Congo mu 1996 kugeza mu 1998.
Mu 1998 kugeza 2002 u Rwanda rwongeye gusenya uyu mutwe wa FDLR mu ntambara abasesenguzi bagiye bita iya gatatu y’isi kuko yahuriyemo ibihugu byinshi byo muri Afrika.
Ikibazo cy’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema, ubutegetsi bwakurikiranye muri RDC bwagiye bubibasira bubashinja ko ari Abanyarwanda, kugeza magingo aya aho batemerwa nk’abanegihugu.
Bikaba byaragiye bituma i Kinshasa bashinja u Rwanda kuvogera ubusugire bw’igihugu cyabo, mu gihe icyo gihugu nacyo gishinja RDC gufasha FDLR ndetse no kwigamba gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, imvugo zagiye zikoreshwa na perezida Felix Tshisekedi.
Amaseserano y’amahoro y’u Rwanda n’aya Camp David Amerika yagizemo uruhare
Amaseserano y’amahoro ya Mirisiri na Israel yarangiye amakimbirane yari hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Washington DC tariki ya 26/03/1979, hagati ya Anwar Sadat wari perezida wa Misiri w’intebe wa Israel.
Aya masezerano y’impande zombi zayashyiriyeho umukono imbere y’uwari perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Jimmy Carter.
Ni amasezerano yarangiye intambara Israel yari imaze igihe irwanamo na Misiri, ndetse atuma habaho inyungu mu rwego rwa dipolomasi ku buryo ambasade zafunguwe, ikindi kuri Misiri habayeho no kongera gusubizwa ibice byose bya Sinai Israel yari yarigaruriye.
Bityo bikaba byitezwe ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo na yo agomba gusiga inyungu n’ubwo ku rundi ruhande hari n’impungenge.
Bivugwa ko amasezerano ya Camp David yagize inyungu zo kongera kubanisha Misiri na Israel mu rwego rw’amahoro arambye ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukorera hamwe mu rwego rw’umutekano, ntabwo yahuje Abanya-Palestine n’abanya-Israel bagikomeje guteza ikibazo ku mpaka zibyo bihugu.
Impamvu bivugwa ko aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo adatanga amahoro arambye ni mu gihe ikibazo cya FDLR kizaba kitarakemuka burundu.
Inyungu ziyarimo:
Ibihugu by’u Rwanda na Congo bizubaka amahoro arambye, gutekana kw’akakarere binafungure inzira y’ubukungu bushingiye ku mutungo kamere, ndetse n’umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’ibi bihugu byombi ushobora gusubira mu buryo.
Amerika yo izungukira mu gucukura amabuye y’agaciro yo muri RDC.
Ibihugu bizafungura ubuhahirane, habeho ubufatanye mu by’umutekano nk’uko Misiri ifatanya na Israel mu kurwanya abahungabanya umutekano ku mipaka yombi.
No mu karere k’ibiyaga bigari hazavuka umwuka utekanye, kuko kubera ubunini bwa Congo iyo ihuye n’intambara bigira ingaruka ku karere kose.
Ariko kandi hakwiye no kwitegwa impungenge
Byanze bikunze akarere ntabwo kazishimira aya masezerano bitewe n’inyungu za bimwe mu bihugu byijanditse mu ntambara birwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, by’umwihariko ibituruka mu miryango ya SADC na EAC.
Ibi bihugu bishobora kuzagira ishyari ry’ishoramari rikomeye kubera imari Amerika izashora mu Rwanda na RDC.
Ibi ni na ko byagenze ubwo Arab League yarwanyaga amasezerano ya Camp David ya Israel na Misiri.
Aya masezerano ya Washington DC aramutse yirengangije ikibazo cy’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo mu Burasizuba bw’iki gihugu, na byo byazagira imidugararo yatuma Kinshasa ikomeza kwikoma u Rwanda kandi harasinywe amasezerano y’amahoro.
Izindi mpungenge ni uko mu rwego rwa politiki y’akarere yazakomeza kureba ibi bihugu byombi kubera igisebo cya bimwe mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi byari byarafashije uruhande rw’ibasira u Rwanda mu binyoma byakomeje kurushinja kwiba RDC.
Uwavuga ko igisubizo cyakemura izi mpungenge zose zishingiye ku gukemura ikibazo cya AFC/M23 ndetse n’ibibazo by’abandi Banye-Congo mu rwego rwa politiki.
Ikibazo cya AFC/M23 kandi kigomba gukemuka mu buryo burambye kugira ngo kizabe umuti ku bibazo bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Izi ntara zakagombye kubona umuti wo kubona ubwingenge, nk’uko Hong Kong na Makao bimeze ku Bushinwa. Imijyi ihuriye ku Bushinwa ariko ifite imitegekere yihariye ukwayo.
Kivu zombi na zo zishobora kumera gutya, bityo zikaguma kuri RDC ariko zikagira ubuyobozi bwihariye (special administration) nka Hong Kong na Macao, aho usanga iyi mijyi yigenga ku ifaranga ryabo, iteko ishinga amategeko, umutekano, Bank zabo n’amabendera, ariko hakaba hagomba kuba hari n’iryigihugu ndetse ugasanga bihurira kuri minisitiri w’ubanye n’amahanga umwe.
Gutanga umuti urambye ku bibazo by’abanya-kivu zombi cyane cyane abibasirwa kubera ko bisanze hariya imipaka imaze gukatwa n’abakoroni, bizatanga umuti urambye ku masezerano y’amahoro perezida Trump ari kugiramo uruhare, ndetse binatange umutekano urambye mu karere.