Imfungwa zifungiye aho Bunyoni ari zatanze ubutumwa buteye ubwoba bw’uko amerewe
Imfungwa zifungiiye muri gereza nkuru ya Gitega ari na yo Lieutenant General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi; zatanze ubutumwa zivuga ko “atabona, atavuga kandi ko atakicyumva.”
Bikubiye mu butumwa bwatanzwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 09/10/2025, na Pacific Nininahazwe ukuriye ishirahamwe ritabariza benewabo bari mu kaga, rya FECODE.
Mbere y’uko Pacific atanga ubu butumwa yagaragaje ko yabuhawe n’imfungwa zifungiiye i Gitega ku murwa mukuru wa politiki w’u Burundi. Avuga ko Bonyine afunzwe nabi, kandi ko ashobora no kwicwa.
Yagize ati: “Abaheruka kwandika bagaragaza ko Bonyine afungiwe ahawenyine, barakoze cyane, kuko byatumye perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yohereza abaja ku mureba. Bahageze basanga atumva, atabona kandi atakivuga.”
Yakomeje ati: “Ni gihe avuze avuga ibitari ku murongo. Asigaye ameze nk’umusazi utazi iyo ava n’iyo aja.”
Ubu butumwa bunagaragaza kandi ko “Bunyoni asigaye ahabwa ibiryo akabyanga, ndetse kandi ko mbere yamwaga amata gusa, ariko ko ubu na yo asigaye ayanga.”
Ni ubutumwa kandi bugaragaza ko leta y’i ki gihugu yoba ifite umugambi wo kumuhitana, ni mu gihe ku cyumweru bategetse ushyinzwe ku mugaburira kubihagarika, mu rwego rwo kugira ngo azarye ahabwa ibitegurirwa izindi mbohe, bityo bikagaragaza ko ari uburyo butegura ku mugirira nabi.
Ati: Abakozi bashyinzwe ku mugaburira bafite amakenga ko hoba hariho umugambi wo kumuhitana.”
Banavuga ko batangazwa n’uburyo Leta izi neza indwara ye, ariko ntiyihutire kumuvuza.
Ni naho Pacific Nininahazwe yahise agira ati: “Imbohe ni umuntu nk’abandi. Afite uburenganzira bwo kwivuza. Kumwangira kwivuza rero ni ukumuhohotera. Ntaho bihuriye n’igihano aba yarahawe. Uburenganzira bw’infungwa Bunyoni ni bw’ubahirizwe.”
Yasoje asaba ubutegetsi bw’u Burundi kutibagirwa ko isi idasakaye, ushobora kuba utavirwa uyu munsi ariko ejo ukavirwa.
Ati: “Bayobozi mwibagirwa vuba. Uko mugira uwo mwahoranye ejo, namwe niko muzagenzerezwa. Ntawe uzi ejo hiwe. Nimwubahe uburenganzira bw’imfungwa kandi namwe buzubahirizwe ni mwagerayo.”