Imirwano ikaze mu misozi y’i Mulenge, Rwitsankuku yahindutse indiri y’amasasu hagati ya Twirwaneho n’ingabo za RDC
Imirwano ikomeye cyane iravugwa mu gice cya Rwitsankuku, giherereye mu misozi y’i Mulenge hafi ya centre Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umutwe wa Twirwaneho uri guhangana n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko iyo mirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri z’urukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2025, ikaba yahise ifata intera ikomeye mu masaha ya mbere y’umunsi.
Abaturage baturiye Rwitsankuku bavuga ko ari ihuriro ry’ingabo za Leta ryagabye igitero, naho Twirwaneho ikirwanaho mu rwego rwo kurinda ibirindiro byayo n’abaturage bo muri ako gace. Bemeza ko kuva mu gitondo kugeza aya masaha, humvikanye imbunda ziremereye n’izoroheje, bigaragaza ubukana bw’iyi mirwano.
Bamwe mu batanze amakuru baganiriye na Minembwe Capital News bavuga ko, nubwo imirwano ikomeje, uruhande rw’ingabo za Leta ruri gusubira inyuma, aho bivugwa ko bamwe mu barwanyi bahunze berekeza mu gace ka Point Zero, bagana mu Bibogobogo no mu mujyi wa Baraka.
Ni ngombwa kwibutsa ko Rwitsankuku ari agace Twirwaneho yigaruriye hagati mu kwezi kwa cumi numwe 2025, nyuma yo kwirukanamo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR ndetse na FARDC zari zihari mbere.
Iyi mirwano ibaye kandi mu gihe Twirwaneho iherutse gufata byimazeyo agace ka Ndondo muri grupema ya Bijombo, ikanagura ibirindiro byayo mu misozi y’i Mulenge aho imaze kwiyegurira ibindi bice byinshi birimo Mikarati, Kigazura, Nyamara n’utundi duce dutandukanye.
Uko ibintu bikomeje kugenda, umutekano w’aka karere ukomeje kuba muke, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’ingaruka z’iyi mirwano ku buzima bwabo bwa buri munsi, bategereje kureba icyerekezo cy’iki kibazo kirushaho gukurura isura ya politiki n’iya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC.






