Imirwano Ikomeye Yadutse muri Kivu y’Amajyepfo Hagati ya Wazalendo na FARDC
Ku Cyumweru, tariki ya 11/01/2026, imirwano ikomeye yagaragaye mu gace ka Kalambi, muri grupema ya Luindi, teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka ku baturage bo muri ako gace avuga ko iyi mirwano yahuje abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za Leta (FARDC), aho yakoreshejwemo intwaro ziremereye zirimo imbunda za mashini gun n’izindi nyinshi z’intambara. Imirwano amakuru avuga ko yanabereye mu gace ka Chafunda, nubwo yatangiriye i Kalambi.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ubwoba n’akajagari byiyongereye, basaba ubufasha bwihuse mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano. Abashinzwe umutekano bakomeje gukurikirana iby’iyi mirwano kugira ngo bahagarike ubwicanyi no gukumira icyashobora gukurikiraho.






