• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imirwano ikomeye yakomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

minebwenews by minebwenews
May 25, 2025
in Conflict & Security
0
Imirwano ikomeye yakomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano ikomeye yakomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Imirwano ikaze yakomeje hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 mu duce two muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri RDC.

Bikubiye mu makuru twahawe n’umwe mu baherereye hafi no mu duce two muri Walungu turi kuberamo ihangana rikomeye hagati y’u ruhande rwa Leta n’u rwa M23.

Ubutumwa yaduhaye bugira buti: “Ejo ku wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, bararwanye cyane iyo mu misozi ya Walungu.”

Muri iyi imirwano uyu mutwe wa M23 wambuye uruhande rwa Leta bahangenye uduce turimo Cagala, Kazimu, Nyumba na Izege.

Uyu wahaye Minembwe Capital News aya makuru ariko akaba atashatse ko amazina ye aja hanze ku mpamvu ze bwite, yashimangiye ko n’uyu munsi mu gitondo cyo ku cyumweru imirwano yabaye kandi ko ingabo za FARDC n’abambari bazo bakomeje guhunga, M23 na yo iboneraho kwagura ibirindiro byayo.

Ati: “Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, isaha ya saa mbiri kugeza saa saba z’igicamunsi, barimo barwana. Ariko uruhande rwa Leta rwakubiswe cyane.”

Aya makuru akomeza avuga ko uyu mutwe wa M23, abarwanyi ba wo ko bashobora kuba bageze ku musozi mu nini wa Mushinga. Uyu ukaba ugabanya teritware ya Walungu n’iya Mwenga, ndetse kandi ukagabanya Walungu n’imisozi werekeza i Ndondo ya Rurambo muri teritware ya Uvira.

Guturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje, kwumvikanye muri iyi minsi ibiri muri biriya bice, kwatumye haba guhunga ku bwinshi kw’abaturage. Bikavugwa ko bahungiye mu bindi bice bitekanye, kandi ko kugeza n’ubu bagikomeje guhunga.

Ikindi ni uko ukwagura ibirindiro k’uyu mutwe, bikomeje gufata indi intera mu buryo budasanzwe.

Hagataho, andi makuru yo ku ruhande avuga ko uyu mutwe ushobora gukomerezaho, kuburyo ushobora no gufata umujyi wa Uvira uherereyemo ingabo nyinshi zirwanirira Leta y’i Kinshasa. Usibye n’icyo ni nawo wimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta y’iki gihugu.

Tags: FardcImirwanoM23Rdc
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Ayo bararanye i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge.

Ayo bararanye i Mulenge iwabo w'Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?